Iminota 45 ya mbere mu mukino wo kuri iki Cyumweru yaranzwe no gusatira gukomeye ku ruhande rwa Liverpool, ariko nta buryo bukomeye bugana mu izamu yabonye.
Chelsea yari imaze akanya gato inaniwe kubyaza umusaruro uburyo bwabonywe na Timo Werner wateye umupira ku ruhande rw’izamu, yahawe ikarita itukura kuri Andreas Christiansen wafashe Sadio Mané wari umusize kandi ari we myugariro wa nyuma.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku mpande zombi umutoza Jürgen Klopp wa Liverpool yinjizamo umukinnyi mushya wo hagati Thiago Alcantara wasimbuye kapiteni Jordan Henderson mu gihe ku ruhande rwa Chelsea Frank Lampard yakuyemo Kai Havertz akinjiza Fikayo Tomori.
Nyuma y’iminota itanu amakipe yombi avuye kuruhuka, Roberto Firmino yakinanye neza na Mohamed Salah wamusubije umupira, na we awuhindura mu rubuga rw’amahina usanga Sadio Mané wasimbutse ateresha umutwe nyuma yo gusumba Reece James, umupira uruhukira mu nshundura.
Ikosa ry’umunyezamu Kepa Arrizabalaga wakinishije nabi amagaru agatera umupira wafashwe na Sadio Mané mu rubuga rw’amahina, ni ryo ryavuyemo igitego cya kabiri cya Liverpool cyatsinzwe n’uyu rutahizamu ukomoka muri Sénégal ku munota wa 55.
Habura iminota 17 ngo umukino urangire, Thiago Alcantara yakoreye ikosa kuri Timo Werner mu rubuga rw’amahina, Chelsea ihabwa penaliti yatewe na Jorginho, ariko umunyezamu Alisson Becker akuramo umupira wahise ukurwa imbere y’izamu na Virgil van Dijk.
Mu minota ya nyuma y’umukino, Chelsea yabonyemo uburyo bwiza bwa Tami Abraham, umupira ukurwamo na Alisson mu gihe na Sadio Mané yateye ishoti rikomeye rigashyirwa muri koruneri na Kepa Arrizabalaga.
Wabaye umukino wa kabiri Liverpool itsinze nyuma yo gutangira Shampiyona itsinda Leeds United mu gihe Chelsea yo yari yatsinze Brighton & Hove Albion.
Mu yindi mikino yabaye kuri iki Cyumweru, Heung-Min Son watsinze ibitego bine, yafashije Tottenham gutsindira Southampton iwayo ibitego 5-2 mu gihe Newcastle United na yo yatsindiwe iwayo na Brighton &Hove Albion ibitego 3-0.
Ku wa Gatandatu, Manchester United yatangiye nabi Shampiyona, ihabwa isomo na Crystal Palace yayitsindiye mu rugo ibitego 3-1 mu gihe Everton yatsinze umukino wayo wa kabiri imbere ya West Bromwich Albion ku bitego 5-2.
Arsenal yakomeje kugira intangiriro nziza z’umwaka mushya w’imikino nubwo yatsinze West Ham United bigoranye ku bitego 2-1 mu gihe Leeds United yatsinze Fulham zavanye mu Cyiciro cya Kabiri ibitego 4-3.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!