Isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi ryo mu mpeshyi ryafunze imiryango mu Bwongereza nubwo mu zindi shampiyona zikomeye i Burayi rizafungwa mu mpera z’uku kwezi, kugeza kuri uyu wa Kane hakaba hishyuwe miliyari £1.24.
Amafaranga yaguzwe abakinnyi muri iyi mpeshyi ariko ni make ho miliyoni £200 ugereranyije n’ayakoreshejwe mu mpeshyi ishize. Ku munsi wa nyuma w’isoko abakinnyi 25 bahinduye amakipe, ndetse amakipe 13 muri 20 agize Premier League atanga miliyoni £128 ku bakinnyi.

Isoko ryafunzwe Fulham yinjije abakinnyi batanu, ihita iba ikipe ya mbere yari ivuye mu cyiciro cya kabiri igahita ishora ku isoko miliyoni zirenga £100 igura abakinnyi bashya.
Everton ni imwe mu makipe yari ahuze cyane kuko yinjije amasura mashya atatu akomeye, harimo Andre Gomes na Yerry Mina bavuye muri FC Barcelona n’umunya-Brazil Bernard wavuye muri Shakhtar Donetsk ku buntu.
Uko isoko ryasojwe amakipe akomeye ahagaze
Arsenal FC yashoye miliyoni £70.6
Abaguzwe:
– Unai Emery (Umutoza)
– Stephan Lichtsteiner
– Bernd Leno
– Sokratis Papastathopoulos
– Lucas Torreira
– Matteo Guendouzi
Abasohotse
– Per Mertesacker
– Santi Cazorla
– Jack Wilshere
– Chuba Akpom
– Calum Chambers
– Lucas Perez
Liverpool yashoye miliyoni £177
Abaguzwe:
– Naby Keita
– Fabinho
– Xherdan Shaqiri
– Alisson
– Bobby Duncan
Abasohotse:
– Emre Can
– Jon Flanagan
– Danny Ward
– Ben Woodburn
– Danny Ings
Manchester City yatanze miliyoni £60
Abaguzwe:
– Philippe Sandler
– Riyad Mahrez
– Daniel Arzani
Abasohotse:
– Pablo Maffeo
– Yaya Toure
– Angelino
– Angus Gunn
– Tosin Adarabioyo
– Joe Hart
Manchester United yatanze miliyoni £81.7
Abaguzwe
– Diogo Dalot
– Fred
– Lee Grant
Abasohotse
– Michael Carrick
– Joe Riley
– Dean Henderson
– Sam Johnstone
– Daley Blind
– Matty Willock
– Cameron Borthwick-Jackson
– Joel Pereira
– Axel Tuanzebe
Totenham ntacyo yashoye
Abaguzwe
– Ntawe
Abasohotse:
– Keanan Bennetts
– Anton Walkes
Chelsea yashoye miliyoni £128.6
Abaguzwe:
– Maurizio Sarri (Umutoza)
– Kepa Arrizabalaga
– Jorginho
– Rob Green
– Mateo Kovacic
Abasohotse
– Thibaut Courtois (Real Madrid, £31.5m)


TANGA IGITEKEREZO