Portugal yatangiye umukino iri hejuru, yahushije uburyo bwo ku munota wa gatatu ku mupira watewe na Bruno Fernandes ujya muri koruneri, mbere y’uko Cristiano Ronaldo ahusha uburyo bwiza bw’umupira wahinduwe na Nuno Mendes ntiyawugeraho.
Byasabye umunota wa gatandatu gusa, Cristiano Ronaldo afungura amazamu ku mupira wahinduwe na João Cancelo mu rubuga rw’amahina, usanga uyu Kapiteni wa Portuga wawuteye adahagaritse.
Cristiano Ronaldo yanditse amateka mashya yo kuba umukinnyi wa mbere utsinze igitego mu marushanwa atandatu y’Igikombe cy’Isi, kuva mu 2006.
Pedro Neto yakiniwe nabi na Odiljon Khamrobekov inyuma gato y’urubuga rw’amahina ku munota wa 16, ikosa rihanwe na Nuno Mendes aboneza umupira mu izamu, Portugal ibona igitego cya kabiri.
Ku munota wa 29, Azizjon Ganiev yibwiraga ko agabanyije ikinyuranyo ku ruhande rwa Uzbekistan, ariko nyuma yo kwifashisha ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire, umusifuzi agaragaza ko João Cancelo yabanje gukinirwa nabi.
Ku munota wa 38, Cristiano Ronaldo yatsinze igitego cya gatatu cya Portugal ku mupira yahawe na Bruno Fernandes, akuraho agahigo ka Eusébio wari waratsindiye iki gihugu ibitego byinshi mu Gikombe cy’Isi.
Ronaldo yagize ibitego 10 mu gihe Eusébio yatsindiye Portugal ibitego icyenda mu Gikombe cy’Isi.
Mu minota y’inyongera y’iki gice cya mbere, Cancelo yahinduye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, Cristiano Ronaldo awurengeje umunyezamu ukurirwa ku murongo na Abdukodir Khusanov.
Ni ubwa mbere Portugal yatsinze ibitego bitatu mu gice cya mbere cy’umukino w’Igikombe cy’Isi mu gihe imaze gukina umukino wa 37 muri iri rushanwa.
Ku munota wa 58, Portugal yabonye igitego cya kane cyitsinzwe n’umunyezamu Abduvakhid Nematov.
Nyuma y’uko Cristiano ahushije uburyo bubiri bwiza burimo umupira yateye ku ruhande n’undi yateye ugakurwamo n’umunyezamu, Eldor Shomurodov wa Uzbekistan yahushije uburyo bwiza ku mupira yateye ukanyura hejuru y’izamu.
Rafael Leão wagiye mu kibuga asimbuye, yatsinze igitego cya gatanu cya Portugal ku munota wa 87 mu gihe Cristiano Ronaldo yabuze amahirwe yo gutsinda igitego cya gatatu ku munota wa nyuma.
Gutsinda uyu mukino byatumye Portugal igira amanota ane ku mwanya wa mbere, mu gihe izasoza imikino yo mu Itsinda K ihura na Colombia ku Cyumweru, tariki ya 28 Kamena.
Undi mukino wo muri iri tsinda urahuza Colombia na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rukerera rwo ku wa Gatatu, Saa Kumi.
Ouzbékistan yasezerewe kuko imaze gutsindwa imikino ibiri, izahura na RDC ku Cyumweru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!