Ni irushanwa rihuruza amahanga, haba mu bihugu bifite amakipe yacyitabiriye n’abatacyitabiriye, yaba abarikurikiranira kuri televiziyo zabo, abagera ku bibuga ndetse n’abifashisha imbuga nkoranyambaga.
Muri uyu mwaka, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryifuza ko iri rushanwa ryazarebwa n’abari hagati ya miliyari 5 na miliyari 6 mu batuye Isi.
Uyu ni umubare munini cyane ku w’abantu baba berekeje amaso ahantu hamwe.
Mbere uyu mubare wabaga ushishikajwe no kureba ibitego byiza, amacenga meza, imyidagaduro no kwishimira ibitego kwiza. Gusa ku riri kubera muri Amerika bisa nk’aho isosi yamenetsemo inshishi, irushanwa ryigarurirwa nk’igikoresho cya politiki.
Ibi si ibyubu kuko mu 1934, iri rushanwa ryakiriwe n’u Butaliyani buranaryegukana, ariko Benito Mussolini wari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, yagikoresheje mu gukwirakwiza amatwara ye mu bindi bihugu, ibyatumye Uruguay yikura no mu irushanwa yaherukaga kwegukana.
Mu 1978, irushanwa ryabereye muri Argentine icyo gihe yari iyobowe na Lt Gen Rafael Videla, aba amahirwe kuri we yo guhosha imyigaragambyo yari mu gihugu y’abaturage batamushyigikiye no kwereka Isi ko iki gihugu gifite umutekano nubwo abanzi bacyo bari benshi.
Mu mukino wa ½ cy’iri rushanwa, Argentine yasabwaga gutsinda Peru ibitego 4-0 ikagera ku mukino, ariko abasifuzi barakanzwe baranishyurwa, haboneka ibitego 6-0.
Mu 1990, Igikombe cy’Isi cyifashishijwe mu bukangurambaga bwagejeje ku gutandukana kw’ibihugu byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, ndetse no guharanira ubwigenge kwa Croatia, Bosnie-Herzegovina, Slovenia, North Macedonia, Montenegro na Serbia.
Mu 2018, u Burusiya bwakiriye iri rushanwa bushora asaga miliyari 15$ kugira ngo bwubake stade n’ibindi nkenerwa mu kwakira irushanwa neza, ariko abayobozi bo mu bihugu byo mu Burengerazuba n’ibitangazamukuru byaho bavuze ko iki gihugu kiri kwitwikira umupira w’amaguru mu guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Uko ni na ko byagenze muri Qatar mu 2022 yashoye arenga miliyari 200$ mu kwakira irushanwa, ndetse ikinyamakuru BBC yanze gushyiraho amashusho yo gutangiza irushanwa, ahubwo ku masaha yabyo bashyizeho ibiganiro byerekana imibare y’abahohoterwa muri Qatar.
Amerika iri guta ibaba mu Gikombe cy’Isi?
Abemeramana iyo basoma Bibiliya, bagera muri Matayo ibice 7, umurongo wa gatanu bakagira bati “Ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu kugira ngo namwe mutazarucirwa, kuko urubanza muca ari rwo muzacirwa namwe, urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe.”
Hagakomeza hati” Wa ndyarya we, banza wikuremo umugogo uri mu ryawe jisho, kuko ari bwo wabona uko utokora agatotsi mu jisho rya mwene so.”
Umunyarwanda na we yunga mu ry’icyo gitabo gitagatifu ati “Akebo kajya iwa mugarura,..”
Ibi ni byo biri kuba ku bihugu bizakira Igikombe cy’Isi cya 2026, ari byo Mexique, Canada by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye guterwa imijugujugu ishinjwa kunanirwa kwakira Igikombe cy’Isi nyamara ari ubwa kabiri icyakiriye nyuma ya 1994.
Kwakira Igikombe cy’Isi kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byabaye agatereranzamba.
Ku ikubitiro FIFA yashyize hanze amatike, abakunzi b’umupira w’amaguru barayinubira bagaragaza ko ahenze cyane, ndetse n’ubuzima bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika izakira imikino myinshi buhenze.
Ibi byatumye amahoteli amwe n’amwe yanga kubika ibyumba by’abafana mu Gikombe cy’Isi kuko nta bakiliya bizeye.
Kubera impamvu za Politiki n’ibihugu byo muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati, Amerika yimye ibyangombwa bamwe mu bifuzaga kujya muri iki gihugu kureba imikino, idasize inyuma abafitemo imirimo.
Ku ikubitiro hari umusifuzi wa mbere muri Afurika, Omar Abdulkadir Artan, washinjwe n’iki gihugu kuba ashobora kuba akorana n’imitwe y’iterabwoba.
Rutahizamu wa Iraq, Aymen Hussein, yatawe muri yombi ari kumwe n’ufata amashusho y’Ikipe y’Igihugu ya Iraq, Talal Salah wasubijwe iwabo, bageze kuri Chicago O’Hare International Airport, babanza gusaka telefone zabo.
Abafana bose baguze amatike y’Igikombe cy’Isi muri Maroc bangiwe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bamwe bakaba bari gutakambira FIFA ngo ibasubize amafaranga yabo.
Ikipe y’Igihugu ya Iran iri mu ntambara na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanze kujya kubayo nubwo ari ho izajya ikinira imikino yayo, ihitamo kuba muri Mexique bitewe n’uko bamwe mu bayobozi bayo bimwe ibyangombwa byo kwinjira.
Amakipe y’ibihugu atandukanye arimo na Sénégal yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, asakwa biteye agahinda ndetse nta cyubahiro bahawe nk’uko bisanzwe bikorwa.
Abakozi barenga 2.000 bo muri SoFi Stadium iri mu Mujyi wa Los Angeles bemeranyije guhagarika akazi mu Gikombe cy’Isi, mu gihe baba batishyuwe amafaranga baberewemo.
Muri make, abasesenguzi mu mupira w’amaguru bavuga ko iri rushanwa ridafite umwimerere w’Igikombe cy’Isi habe na gato, ndetse ari ryo riteguye nabi ryabayeho mu mateka y’umupira w’amaguru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!