00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AS Kigali yanganyije na Police FC, ijya ku mwanya wa 12 (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 7 November 2025 saa 06:26
Yasuwe :

Police FC yanganyije na AS Kigali ubusa ku busa, mu mukino wabimburiye iy’Umunsi wa Karindwi wa Shampiyona, uba uwa kabiri inganyije yikurikiranya.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa Gatanu, tariki ya 7 Ugushyingo 2025.

Ikipe ya Polisi y’Igihugu yagiye kuwukina idafite Byiringiro Lague wagaragayeho imyitwarire mibi na Emmanuel Okwi urwaye.

Uyu mukino watangiye utuje cyane amakipe yombi yigana bityo n’uburyo bw’ibitego buba buke. Mu minota 30, Police FC yarushijeho gusatira ariko Ani Elijah na Kirongozi Richard ntibabyaze umusaruro amahirwe babonaga.

Igice cya Mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku mpande zombi, Rudasingwa Prince agerageza uburyo bw’ibitego ariko imipira akayitera hejuru y’izamu.

Mu minota 60, Ikipe ya Polisi y’Igihugu yongeye gusatira cyane abarimo Elijah na Gakwaya Leonard bahusha uburyo bukomeye bw’ibitego.

Ku munota wa 71, Ishimwe Christian wari umaze guhusha uburyo bw’igitego yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, Kirongozi arawuhusha.

Ikipe ya Polisi y’Igihugu yakomeje gusatira bikomeye ariko bagera imbere y’izamu bagakina byinshi bidakenewe.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Police FC yagumye ku mwanya wa mbere n’amanota 17, mu gihe AS Kigali yafashe uwa 12 n’amanota atanu.

Nyuma y’umukino, Umutoza Wungirije wa Police FC, Mutarambirwa Djabir, yasobanuye ikibazo cy’imyitwarire cyatumye Byiringiro Lague adakina uyu mukino.

Yagize ati “Nibazaga ko ibyo ari ibintu by’imbere mu ikipe nubwo iyo myitwarire mibi yabayeho gusa ntabwo ariyo yatumye tudatsinda. Yego yakoze amakosa ariko ntabwo twamucira urubanza kuko twese dukora amakosa.”

Ku rundi ruhande, Umutoza wa AS Kigali, Mbarushimana Shabani, yavuze ko uyu mukino wabagoye cyane, akomoza n’uwo ku wa Mbere bazakina na Al Hilal SC yo muri Sudani.

Ati “Mu by’ukuri biragoye dukinnye ku wa Gatanu, ku wa Mbere dufite undi, wareba ku ntebe twasimbuje rimwe gusa kandi nawe wavunitse. Wari umukino ugoye na Police FC ifite imbaraga rero ukurikiraho ntabwo uzaba woroshye nawo. Gusa umukino ugendana n’uko wawuteguye rero tugiye kugenda turebe ibishoboka.”

Shampiyona izakomeza ku wa Gatandatu, ahateganyijwe umukino wa APR FC na Rayon Sports saa Cyenda kuri Stade Amahoro.

Mu yindi mikino, Mukura izakira Gasogi United, AS Muhanga na Marine FC, Gorilla FC izakina na Amagaju FC, Etincelles FC izakina na Rutsiro FC, mu gihe Musanze FC izakira Gicumbi FC.

Ku Cyumweru, Kiyovu Sports izakira Bugesera FC. Imikino yose iteganyijwe saa Cyenda.

Ishimwe Christian ahanganye na Iyabivuze Osee
Ani Elijah ahanganye na myugariro Franklin
Gakwaya Leonard ntiyumvaga uburyo ahushije igitego cyari cyabazwe
Ingabire Christian uzwi nka Tiya ni umwe mu bakinnyi bato batanga icyizere
Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Yusuf, ni umwe mu bakurikiye uyu mukino
Team Manager wa AS Kigali, Bayingana Innocent, akurikiye umukino
Rutahizamu Ani Elijah nyuma yo guhusha igitego
Kirongozi Richard ntiyemeranyaga n'umusifuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages