Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Gicurasi 2025.
Ni umukino wabonaga amakipe yoroheje yahaye umwanya abakinnyi badakunze kubona umwanya wo gukina.
Police FC yawutangiye neza kuko ku munota wa 11, Kirongozi Richard yazamukanye umupira yihuta, atsinda igitego cya mbere.
Mu minota 25, umukino watangiye gushyuha ari nako Mukura ikomeza gusatirwa cyane.
Ku munota wa 33, Police yahushije igitego cyabazwe ku mupira wahinduwe imbere y’izamu na Iradukunda Simeon, Kirongozi awusubije inyuma kwa Henry Msanga, ateye umupira abakinnyi ba Mukura baryama mu izamu bawukuramo.
Muri iki gice, Mukura yari yibuze kuko no kugera imbere y’izamu rya Niyongira Patience byari ikibazo gikomeye.
Igice cya mbere cyarangiye Police FC yatsinze Mukura ibitego 1-0.
Mukura VS yatangiranye igice cya kabiri impinduka, Jordan Dimbumba, Boateng Mensah, Sunzu Bonheur na Niyonzima Eric binjira mu kibuga.
Iyi kipe y’i Huye yatangiye gusatira bikomeye mu minota 60 ariko umunyezamu Niyongira akabyitwaramo neza.
Mu minota 75, Police FC yongeye gusatira cyane ishaka igitego cya kabiri ariko abarimo Mugisha Didier na Ani Elijah bagapfusha ubusa uburyo bw’ibitego babonaga.
Ku munota wa 80, Boateng Mensah yakiniwe nabi na David Chimezie mu rubuga rw’amahina, umusifuzi Nsabimana Celestin atanga penaliti.
Sunzu yayiteye mu ruhande rw’iburyo, umunyezamu Niyongira Patience umupira awukuramo neza.
Ku munota wa 90, Mensah yahinduye umupira imbere y’izamu, Jordan Dimbumba atsinda igitego ariko umusifuzi Umutesi Alice avuga ko yaraririye bityo kirangwa.
Umukino warangiye Police FC yatsinze Mukura VS igitego 1-0 yegukana umwanya wa gatatu w’Igikombe cy’Amahoro cya 2025, ihabwa miliyoni 3 Frw.
Umukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 4 Gicurasi 2025 saa 16:30 kuri Stade Amahoro.
Uyu mukino uzabanzirizwa n’uwa Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC uzakinwa saa 12:30.


















Amafoto: Umwari Sandrine
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!