Police FC yakiriye umukino yari ifite abafana ba Polisi y’u Rwanda bari bayishyigikiye ari benshi, yinjiye mukino kare kugira ngo ishake ibitego, ariko uko yageragezaga kwinjira mu rubuga rw’amahina rwa Gucumbi FC, ubwugarizi bwayo bwahagobokaga.
Ani Elijah yashoboraga gutsinda igitego cya mbere ku munota wa 16, ariko umupira yahawe na Kwitonda Alain ‘Bacca’ ari imbere y’izamu, ananirwa kuwushyira mu rucundura, ahubwo awutera hejuru.
Gutinda kubona igitego kwa Police kwinjije Gicumbi FC mu mukino, na yo itangira gusatira ndetse ihusha n’ibitego bibiri ku mipira yavaga muri koruneri ariko yagera kuri Lola Kanda Moise agashyiraho umutwe ikajya hanze.
Gusatira cyane kwa Gicumbi FC kwakanguye Police FC, ibona igitego cya mbere ku munota wa 35, gitsinzwe na Ekeson Ekorie nyuma yo gufata icyemezo agatera ishoti rikomeye mu izamu rya Gicumbi FC ryarimo Matondo Asumani.
Nyuma y’iminota ine gusa, Ani Elijah wari mu rubuga rw’amahina ariko akabura uko atera ishoti mu izamu, yahereje umupira Henry Msanga wari umuri hafi, na we ahita atsinda igitego cya kabiri mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka.
Mu gice cya kabiri ku munota wa 62, Lola Kanda Moise yari atsinze igitego cya mbere cyo kwishyura, ku mupira yahawe na Ndikumana Arteta, aroba Niyongira Patient wari mu izamu rya Police FC ariko unyura hafi y’izamu gato.
Masiri Luendo Claude wa Gicumbi FC yeretswe ikarita itukura ku munota wa 80. Ni nyuma yo gushyira hasi Byiringiro Lague winjiye asimbura Ani Elijah, ashaka kumubuza gutsinda igitego, nyamara ari we myugariro wa nyuma.
Izindi mpinduka Ben Moussa utoza Police FC yakoze ni ugukuramo Udahemuka Jean de Dieu na Henry Msanga, agashyiramo Ishimwe Christian na Iradukunda Simeon.
Ni mu gihe Bisengimana Justin utoza Gicumbi FC we yakuyemo Ndikumana Arteta na Ntibazonkiza Djuma, agashyiramo Niwenshuti Steven na Rwagasore Sharif.
Umukino wongeweho iminota irindwi, Gicumbi FC isatirana imbaraga, ndetse nyuma y’iminota itatu ibona igitego ku ishoti rikomeye rya Bitwayiki Bahati Clement, wivuye mu mitsi ariterera hanze y’urubuga rw’amahina.
Byiringiro Lague yahise ashyiramo igitego cy’agashinguracumu ku munota wa nyuma, ku ishoti yatereye hanze y’urubuga rw’amahina amaze gucenga myugariro wa Gicumbi FC, Nzeyimana Jean Petit.
Umukino warangiye Gicumbi FC itabashije kwishyura ibitego byose, itsindwa 3-1, isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 4-2 mu mikino yombi kuko uwa mbere byari byanganyije igitego 1-1.
Muri 1/4, Police FC izahura na Rayon Sports yabonye itike yo gukomeza nyuma yo gukuramo City Boys iyinyagiye igiteranyo cy’ibitego 11-0, dore ko umukino ubanza yatsinze 3-0, hanyuma uwo kwishyura itsinda 9-0.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!