00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Police FC yanganyije na APR FC ikomeza gukumbura intsinzi (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 20 February 2026 saa 09:20
Yasuwe :

APR FC yanganyije na Police FC igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa 21 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, Ikipe ya Polisi y’Igihugu yuzuza imikino itatu itabona intsinzi mu mikino yo kwishyura.

Ishimwe Jean Claude ni we wasifuye uyu mukino yungirijwe na Mutuyimana Dieudonne na Nsengiyumva Jean Paul bari mu mpande, mu gihe umusifuzi wa kane yari Irafasha Emmanuel. Wari witabiriwe n’abafana benshi.

APR FC yinjiye mu mukino mbere, yasatiranye imbaraga cyane ndetse ku munota wa 15 habuze gato ngo ibone igitego cyashoboraga kuva ku ishoti rikomeye ryatewe na Mugisha Gilbert ariko rigakubita umutambiko w’izamu.

Ni ishoti ryakanguye Police FC na yo itangira gusatira cyane. Ku munota wa 20, Ani Elijah yateye ishoti rikomeye umunyezamu w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Hakizimana Adolphe awukuramo awushyira muri koruneri.

Nyuma y’ubu buryo APR FC yongeye kugera imbere y’izamu ariko ishoti rutahizamu wayo William Togui yateye, na ryo rikubita ku mutambiko w’izamu rivamo.

Mbere y’uko iminota itatu yongewe ku gice cya mbere irangira, Richard Kilongozi yazamukanye umupira yinjira mu rubuga rw’amahina rwa APR FC, ariko ateye ishoti rikomeye na ryo rikubita igiti cy’izamu.

Mu gice cya kabiri na bwo amakipe yombi yakomeje gusatirana, aho APR FC yabonye coup-franc ku munota wa 59, iterwa na Ruboneka Jean Bosco wahereje umupira Mugisha Gilbert ateye mu izamu wongera gukubita igiti cyaryo.

Ku munota wa 67, Djibril Ouattara yafunguye amazamu ku ishoti rikomeye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Niyongira ntiyahagarika umupira.

Mu minota 75, Ikipe ya Polisi y’Igihugu yari yagabanyije imbaraga, icyuho cy’abakinnyi ba Henry Msanga na Byiringiro Lague kirigaragaza.

Mu minota ya nyuma, iyi kipe yasatiriye bikomeye ishaka kwishyura igitego iza kubigeraho ku munota wa 90+7 gitsinzwe na Nsabimana Eric uzwi nka Zidane wishimiye igitego akuramo umwabaro ahabwa ikarita y’umuhondo yasanze iya mbere zibyara umutuku.

Umukino warangiye APR FC yanganyije na Police FC igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa 21 wa Shampiyona.

Iri nota ryicaje Ikipe y’Ingabo ku mwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 39, mu gihe Police FC iri ku wa gatanu n’amanota 35. Ikipe ya Polisi y’Igihugu imaze imikino itatu yikurikiranya idatsinda mu yo kwishyura imaze gukina.

Abasifuzi basifuye uyu mukino
Abasifuzi batanga amabwiriza kuri ba kapiteni b'amakipe
Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga
Amakipe yombi yari yiteguye guhangana
Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga
Ben Moussa asuhuzanya na Abderrahim Talib
Amakipe yombi yatangiranye igice cya mbere imbaraga
Ruboneka Jean Bosco ari gushaka uko anyura kuri Gakwaya Leonard
Byiringiro Gilbert wa APR FC na Udahemuka Jean de Dieu bahanganiye umupira
Niyongira Patience ari gukiza izamu rya Police FC
Niyongira Patience ari gukiza izamu rya Police FC
Ishimwe Jean Claude ni we wari umusifuzi wo hagati mu kibuga
William Togui Mel yakubise umutambiko w'izamu
Djibril Ouattara wa APR FC ashaka uko atera ishoti mu izamu
William Togui Mel shaka uko asatira izamu rya Police FC
Byiringiro Gilbert ari gushaka uko ahindura umupira mu rubuga rw'amahina
APR FC na Police FC zasoje igice cya mbere nta n'imwe irareba mu izamu
Memel Dao wa APR FC ahanganye na Nshimirimana Ismael wa Police FC
Niyongira Patience yafashije Police FC mu gice cya mbere
Niyigena Clement akina n'umutwe umupira ugakubita igiti cy'izamu
Ruboneka ashaka aho atanga umupira
Yakubu atera umupira imbere
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego
Wari umukino urimo amahane menshi
Mbere yo kwishyura igitego, abafana ba Police FC bari bihebye
Nsabimana Eric yishimiye igitego akuramo umwambaro
Ibyishimo byari byose ku bakinnyi ba Police
Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego
Ni igitego cyabonetse ku munota wa nyuma w'umukino
Chairman w'Icyubahiro Wungirije wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga akurikiye umukino

Amafoto: Umwari Sandrine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages