Police FC yari imaze hafi ukwezi nta mutoza mukuru ifite; mu makuru yasakaye byavugwaga ko ishobora kugarura Umugande Sam Ssimbwa cyangwa ikazana Mashami Vincent agafatanya na Seninga Innocent nk’umwungiriza we.
Kuri uyu wa Kane tariki 14 Nyakanga 2016, nibwo ubuyobozi bwa Police FC bwemeje ko Seninga Innocent ariwe mutoza mushya w’iyi kipe akazatangira kuyitoza nyuma y’umukino wa nyuma wa shampiyona y’uyu mwaka uzaba ku Cyumweru tariki 17 Nyakanga.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umunyamabanga wa Police FC, CIP Mayira Jean de Dieu yemeye aya makuru avuga ko Seninga bamuhisemo bakurikije kuba yemera gukorera mu murongo w’ikipe no kuba yayigeza ku mwanya mwiza byashoboka akanayihesha igikombe.
Yagize ati “Twamaze kubona umutoza, Seninga niwe tuzakorana umwaka utaha. Twemeranyijwe ko ahabwa uburenganzira busesuye ku bakinnyi baguma mu ikipe n’abasohoka ariko na we agakora ibishoboka byose tukazarangiza umwaka turi mu myanya myiza.”
Seninga Innocent yamenyekanye cyane ubwo yatozaga Isonga FC yari igizwe n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu, Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 yitabiriye igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique. Yanyuze kandi muri Kiyovu Sports yamazemo amezi atandatu agahita yirukanwa kubera umusaruro muke.
Seninga yari amaze amezi atandatu atoza Etincelles, aho yayisanze mu mazi abira yenda kumanuka mu cyiciro cya kabiri akayifasha kuguma mu cyiciro cya mbere.
Ubuyobozi wa Etincelles buheruka kugirana ibiganiro byihariye na Seninga Innocent ku bijyanye no kongera amasezerano muri iyi kipe ariko we yahisemo kujya muri Police FC yamuhaye amafaranga aruta ayo yabonaga muri iyi kipe y’i Rubavu.



















TANGA IGITEKEREZO