Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko Ikipe ya Polisi y’Igihugu yabajije Perezida wa Kiyovu Sports, Mbonyumuvunyi Abdul Karim niba yakwemera gutanga uyu mukinnyi ikipe ye igenderaho, nubwo nta gisubizo baramuha.
Urucaca rufite imitima ibiri, aho rwibaza niba rwajya ku ruhande rw’umukinnyi akajya mu ikipe izakina amarushanwa nyafurika, mu gihe ku rundi ruhande rutifuza kumurekura kuko ari we mukinnyi rugenderaho.
Ibi kandi byiyongeraho ko Kiyovu iri mu bihano byo kutagura abakinnyi bashya yahawe n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) kubera kutishyura abakinnyi bayikiniye mu mwaka ushize w’imikino.
Kirongozi yageze muri Kiyovu muri uyu mwaka, aho mu wa mbere we mu masezerano y’imyaka ibiri yasinye, yatsinze ibitego umunani.
Police FC yinjiye mu rugamba rwo kubaka ikipe nyuma y’aho Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Félix Namuhoranye yemereye Umutoza Mashami Vincent n’abungiriza be kubaha amasezerano mashya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!