00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Police FC yahagaritse Byiringiro Lague na Allan Kateregga kubera imyitwarire mibi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 8 May 2026 saa 05:14
Yasuwe :

Byiringiro Lague ukina nka rutahizamu muri Police FC na mugenzi we ukina mu kibuga hagati, Allan Kateregga, bahagaritswe mu ikipe kubera imyitwarire mibi.

Mu cyumweru gishize ku itariki ya 1 Gicurasi 2026, ni bwo Police FC yakinnye na Gorilla FC mu mukino w’Umunsi wa 29 wa BK Pro League, amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Igitego cy’Ikipe ya Polisi y’u Rwanda cyatsinzwe ku munota wa kabiri w’inyongera na Byiringiro Lague kandi yinjiye mu kibuga asimbura.

Nyuma y’uyu mukino ntabwo yongeye kwitabira imyitozo, abajijwe impamvu atayitabiriye avuga ko arwaye, hanyuma no mu gutanga icyangombwa cy’uburwayi bwe atanga ikitari icy’umuganga w’ikipe.

Ibi byafashwe nk’imyitwarire mibi no kutubaha akazi ahita ahagarikwa, dore ko atigeze anagaragara mu mukino w’Umunsi wa 30 Police FC yanganyijemo na Mukura VS 0-0.

Muri uyu mukino kandi, ni bwo Kateregga yasimbujwe Ingabire Christian ‘TIA’, agaragaza kutishimira icyo cyemezo cy’Umutoza we, Ben Mousa, imyitwarire yatumye na we ahagarikwa igihe kitazwi.

Police FC iri mu bihe bibi yaba mu kibuga ndetse no hanze yacyo, iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 46, nyamara ari yo kipe yagaragazaga ko ishobora no kwegukana Shampiyona.

Mu mikino 10 Ikipe ya Polisi y’Igihugu iheruka gukina yatsinze ibiri, itsindwa ine, naho indi ine irayinganya.

Byiringiro Lague wahagaritse imyitozo atamenyesheje ikipe ye ya Police FC yahagaritswe
Allan Kateregga wa Police FC yahagaritswe kubera imyitwarire mibi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages