Iyi kipe y’abashinzwe umutekano ikomeje kwiyubaka kugira ngo izitware neza mu mwaka w’imikino utaha aho izanakina CAF Confederation Cup ya 2024/25 guhera muri Kanama.
Rutahizamu Ani Elijah wifuzwa mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, ni umwe mu bakinnyi Police FC yatekerejeho kugira ngo akemure ikibazo cyo kubona ibitego mu busatirizi bwayo nubwo hari aho byageze ibiganiro bigahagarara kubera kutumvikana ku byo umukinnyi yifuzaga.
Ku mugoroba wo ku wa 4 Kamena, uyu mukinnyi wari usigaje umwaka umwe muri Bugesera FC, ni bwo yasinyiye Police FC amasezerano y’imyaka ibiri ndetse bivugwa ko yatanzweho miliyoni 50 Frw.
Ani Elijah ari mu bigaragaje mu mwaka w’imikino ushize aho yatsinze ibitego 15 muri Shampiyona, abinganya na Victor Mbaoma wa APR FC.
Andi makipe yamwifuje ni APR FC ndetse na Rayon Sports, ariko agenda biguru ntege mu kumugura.
Elijah umaze umwaka umwe mu Rwanda, kuri ubu ari mu bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2023/24 aho ahanganye na Muhire Kevin wakiniraga Rayon Sports ndetse na Ruboneka Jean Bosco wa APR FC.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!