00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Police FC yaguze Ani Elijah wakiniraga Bugesera FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 June 2024 saa 07:59
Yasuwe :

Rutahizamu w’Umunya-Nigeria Ani Elijah yerekeje mu Ikipe ya Police FC ku masezerano y’imyaka ibiri.

Iyi kipe y’abashinzwe umutekano ikomeje kwiyubaka kugira ngo izitware neza mu mwaka w’imikino utaha aho izanakina CAF Confederation Cup ya 2024/25 guhera muri Kanama.

Rutahizamu Ani Elijah wifuzwa mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, ni umwe mu bakinnyi Police FC yatekerejeho kugira ngo akemure ikibazo cyo kubona ibitego mu busatirizi bwayo nubwo hari aho byageze ibiganiro bigahagarara kubera kutumvikana ku byo umukinnyi yifuzaga.

Ku mugoroba wo ku wa 4 Kamena, uyu mukinnyi wari usigaje umwaka umwe muri Bugesera FC, ni bwo yasinyiye Police FC amasezerano y’imyaka ibiri ndetse bivugwa ko yatanzweho miliyoni 50 Frw.

Ani Elijah ari mu bigaragaje mu mwaka w’imikino ushize aho yatsinze ibitego 15 muri Shampiyona, abinganya na Victor Mbaoma wa APR FC.

Andi makipe yamwifuje ni APR FC ndetse na Rayon Sports, ariko agenda biguru ntege mu kumugura.

Elijah umaze umwaka umwe mu Rwanda, kuri ubu ari mu bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2023/24 aho ahanganye na Muhire Kevin wakiniraga Rayon Sports ndetse na Ruboneka Jean Bosco wa APR FC.

Rutahizamu Ani Elijah yerekeje muri Police FC ku masezerano y'imyaka ibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .