Binyuze mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Police FC yari yasabye ko yazitabira iri rushanwa ariko yari itarabona igisubizo.
Gusa ubuyobozi bwa CECAFA bwemeje ko Police FC yemerewe kuzitabira iyi mikino izaba hagati ya tariki ya 6-22 Nyakanga muri Tanzania, aho ije gusimbura amwe mu makipe yavuze ko atazarigaragaramo
Aha hakaba harimo Ikipe ya Vital’o FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona mu Burundi, iherutse gutangaza ko itazashobora kwitabira iyi mikino biteganyijwe ko izakinirwa i Dar es Salaama na Zanzibar, nubwo itatangaje impamvu.
Iyi yiyongereye ku yandi makipe nka AZAM yo muri Tanzania, yavuze ko itavuga ko isezeye ariko ko itakina iri rushanwa ku matariki yatanzwe, kubera ko icyo gihe abakinnyi bayo bazaba bari gukora imyitozo yo kugorora imitsi bityo batahita bajya mu kibuga bagakina.
Izindi kipe ebyiri zatumiwe kandi TP Mazembe yo muri Congo Kinshasa na Nyassa Big Bullets yo muri Malawi zose zavuze ko zitazitabira iyi mikino kubera impamvu zitandukanye nk’aho Mazembe yatangaje ko izaba itaratangira imyitozo.
Col Richard Karasira uyobora APR FC yavuze ko biteguye kwitabira iri rushanwa.
Tariki ya 10 Kamena uyu mwaka, ni bwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA) yatangaje ko Irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ry’uyu mwaka, rizitabirwa n’amakipe 16 arimo atatu yatumiwe.
Kugeza ubu amakipe ya Singida yo muri Tanzania na Coastal Union ni zo zimaze kwemezwa nk’izizasimbura amakipe amaze gusezera muri iyi mikino, mu gihe Yanga Africans SC na Simba SC zitari zemeza aho zihagaze nubwo amahirwe menshi ari uko zitazarigaragaramo.
Amakipe asigaye muri CECAFA kugeza ubu:
APR FC na Police FC (Rwanda), El Merreikh, Al Hilal, Hai El Wadi (Sudani), Young Africans SC, Simba SC, Coastal Union FC, Singida (Tanzania), Gor Mahia FC (Kenya), SC Villa (Uganda), JKU SC (Zanzibar), El Merreikh FC-Bentiu (Sudani y’epfo), na Red Arrows FC (Zambia).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!