Mu ntangiriro z’uku kwezi, Foden yari yatowe n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru bandika Ruhago mu Bwongereza nk’umukinnyi w’umwaka.
Kugeza ubu, uyu Mwongereza w’imyaka 23, yatsinze ibitego 17 anatanga imipira umunani yavuyemo ibitego kuri bagenzi be.
Nyuma yo gutangazwa nk’uwatsindiye iki gihembo, Foden yagize ati "Kwegukana iki gihembo ni umusaruro ukomeye unteye ishema."
Yakomeje agira ati "Premier League izwi nka shampiyona ikomeye ku Isi, rero birashimishije kuva mu bandi bakomeye bagize ibihe byiza mu makipe yabo."
Erling Haaland [winjije 27] ni we mukinnyi watsinze ibitego byinshi kurusha Foden muri Manchester City izatwara Premier League ku nshuro ya kane yikurikiranya mu gihe yatsinda West Ham United ku Cyumweru.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!