Hashize ibyumweru bibiri, Rayon Sports itangiye imyitozo ndetse yitabira n’irushanwa ry’Agaciro Development Fund aho igeze muri ¼ cy’irangiza.
Abakinyi bose batangiye imyitozo uretse Peter Otema na Kwizera Pierre ku mpamvu ubuyobozi bw’iyi kipe butamenyeshejwe.
Hari amakuru yavugaga ko Kwizera wari wasinye umwaka n’igice muri Rayon Sports yari yifuje kugura amasezerano ye cyane ko amafaranga yose yari yemerewe atayahawe.
Kuri Peter Otema wari waguzwe muri Police FC wari watangaje ko ubuyobozi bwari buyobowe na Ntampaka Theogene buri kuroha ikipe we yashatse kuva muri Rayon Sports akajya muri Musanze yatakaje Mbaraga Jimmy wagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Kipson Atuheire muri Aziya cyangwa muri Sunrise y’Iburasirazuba.
Aganira na IGIHE, Gakwaya Olivier, Umunyamabanga wa Rayon Sports yabihakanye ko aba bakinnyi bashatse kuva muri Rayon Sports, yemeza ko bakibategereje igihe cyose mu myitozo.
Yagize ati “ Kugeza ubu turacyabafata nk’abakinnyi bacu, nta n’umwe wigeze atwandikira.”
Kuri uyu wa Kabiri, nibwo Mutuyimana Moussa baheruka gusinyisha imyaka ibiri yatangiye imyitozo.
Iyi kipe yamaze kubona abakinnyi batatu b’abanyamahanga bo muri Nigeria bakina nka ba rutahizamu biyongereye kuri Kasirye Davis watsindiye Rayon Sports ibitego bibiri bakina n’Amagaju.
Kuri rutahizamu wa AS Kigali, Ndikumana Bodo, Gakwaya yavuze ko atarahabwa amasezerano bari kuvugana kimwe nk’abandi bakinnyi benshi batsinda ibitego. Ndikumana aracyafite amasezerano y’umwaka muri AS Kigali.
Rayon Sports irifuza abakinnyi batsinda ibitego nyuma ya Muganza Isaac wagiye muri Police FC na Lomami Frank muri Musanze.



















TANGA IGITEKEREZO