00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Peru: Abana barenga 500 bitiriwe Erling Haaland kubera Igikombe cy’Isi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 14 July 2026 saa 09:34
Yasuwe :

Ibiro by’Irangamimerere muri Peru, rwagaragaje ko bitewe n’ubuhanga rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Norvège, Erling Haaland, yagaragaje mu Gikombe cy’Isi cya 2026, abana barenga 500 bavutse biswe amazina ye.

Erling Haaland ni umwe mu bakinnyi bahiriwe n’Igikombe cy’Isi cya 2026 kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada, dore ko yafashije igihugu cye kugera muri ¼. Yatsinze ibitego birindwi.

Raporo y’Ibiro by’Irangamimerere muri Peru, igaragaza ko abana 468 bavutse nyuma y’uko Igikombe cy’Isi gitangiye, biswe rimwe mu mazina ya Erling Braut Haaland. Ni mu gihe abagera kuri 91 bo bahawe amazina abiri ari yo Erling Haaland.

Umuvugizi w’Ibiro by’Irangamimerere, Ivan Torres, yemeje ko abana benshi bo muri iki gihugu bari kuvuka bari guhabwa amazina y’uyu mukinnyi w’imyaka 25. Ati “Abakinnyi benshi b’umupira w’amaguru bari kwitirirwa abana b’Abanya-Peru.”

Erling Haaland yakinnye imikino ine mu Gikombe cy’Isi cya 2026, atsinda ibitego birindwi, akaba akurikira Kylian Mbappé na Lionel Messi bafite ibitego umunani ariko bakiri no mu irushanwa.

Abanya-Peru bakunze kwita bana babo amazina y’abakinnyi b’umupira w’amaguru, dore ko mu myaka yatambutse higeze kubarurwa abana 33.809 bitiriwe Neymar Junior, abagera ku 3694 bitiriwe Lionel Messi n’abandi 1241 bitiriwe Christiano Ronaldo.

Abana benshi muri Peru bari guhabwa amazina ya Erling Haaland
Erling Haaland yitwaye neza mu Gikombe cy'Isi nubwo Ikipe y'Igihugu ya Norvège yasezerewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages