00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Rayon Sports yavuze ku iyirukanwa rya Robertinho

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 28 February 2025 saa 05:39
Yasuwe :

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yavuze ko Umutoza wayo Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’, atazirukanwa kuko akibasha gutsinda, kabone n’ubwo yaba atabona.

Ibi yabigarutseho ubwo Rayon Sports FC yari imaze kongera amasezerano na sosiyete icuruza amashusho ya Canal+, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Gashyantare 2025.

Abajijwe ku bimaze iminsi bivugwa byo kuba hari bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bifuza ko uyu mugabo yatandukana nayo, yavuze ko kugeza ubu atsinda bitatuma yirukanwa.

Ati “Uyu munsi Robertinho ni uwa mbere, dusigaje imikino itarenga 12. Ese ushobora gufata umutoza wa mbere ukamwirukana? Hari ibitagenda neza mu kibuga, ariko ni ruhago, keretse abatabasha gusesengura umupira w’amaguru.”

“Ntituze kumva ko Robertinho azakora ibyuzuye 100% kuko ntabwo abikora mu bubasha bwe wenyine. Uyu munsi ni we utsinda cyane, niba atabona [ariko] agatsinda afite uburyo abona.”

Twagirayezu kandi yavuze ko Rayon Sports yiteguye gukina umukino wa APR FC uzabera kuri Stade Amahoro tariki ya 9 Werurwe, gusa abafana bakazabanza kuba inyuma y’ikipe ubwo izaba ihura na Gasogi United ku wa 2 Werurwe 2025.

Kugeza ubu Gikundiro ni yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 41, ikaba ikurikiwe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ifite amanota 37.

Kugeza ubu Robertinho ayoboye Shampiyona y'u Rwanda
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yavuze ko kwirukana Robertinho bidashoboka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .