00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Rayon Sports yasabye ubuyobozi bwa FERWAFA kwegura

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 February 2020 saa 03:51
Yasuwe :

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yasabye Ubuyobozi bwa FERWAFA kwegura kuko butagifitiwe icyizere n’abo buyobora barimo n’iyi kipe abereye umuyobozi.

Aya magambo Munyakazi Sadate yayanditse kuri Twitter nyuma y’iminota mike hatangajwe ko Rayon Sports yafatiwe ibihano kubera ko ititabiriye irushanwa ry’Ubutwari 2020 ryasojwe tariki ya 1 z’uku kwezi.

FERWAFA yahanishije iyi kipe kuzatitabira irushanwa ry’ubutwari mu 2021, kumara umwaka wose idakina imikino ya gicuti yaba imbere mu gihugu na mpuzamahanga ndetse no gutanga amande y’ibihumbi 300 Frw.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Twitter, Munyakazi Sadate, yasabye ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kwegura kuko butagifitiwe icyizere.

Yagize ati “Ubuyobozi bwiza bushingira ku cyizere ufitiwe n’abo uyobora, iyo bagutakarije icyizere inzira nziza ushobora guhitamo ni ukwegura, ntabwo wayobora abantu batakubonamo icyizere ni yo mpamvu mpamya ko iyi nama ari yo nziza ku buyobozi bwa FERWAFA. Mu kuri nta cyizere ugifitiwe…”

Benshi batandukanye batanze ibitekerezo byabo kuri uyu mwanzuro wa FERWAFA, bagira icyo bavuga kuri aya magambo yatangajwe n’Umuyobozi wa Rayon Sports.

Hakizimana Théogène yavuze ko nk’abafana ba Rayon Sports bashyigikiye umuyobozi w’ikipe yabo mu gihe Gahamanyi Daniel yunze mu rya Sadate asaba ko Abayobozi ba FERWAFA bakwegura.

Uwitwa Didier Panda, we yibukije Sadate ko ubuyobozi bwiza ari ubwitondera imbuga nkoranyambaga.

Ati “Ni nk’ukuntu buriya ubuyobozi bwiza ari ubwitondera imbuga nkoranyambaga pe.”

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yasabye Ubuyobozi bwa FERWAFA kwegura kuko butagifitiwe icyizere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages