00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Rayon Sports ntiyemeranya n’abavuga ko yagize umwaka mubi (Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 27 April 2024 saa 06:20
Yasuwe :

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, ntiyemeranya n’abavuga ko iyi kipe yagize umwaka mubi kuko yegukanyemo ibikombe bibiri bya Super Cup n’icya “RNIT Saving Cup”.

Uyu muyobozi yabigarutseho ku wa Gatandatu, tariki 27 Mata 2024, mu muganda rusange wakozwe na Rayon Sports ifatanyije na SKOL muri gahunda yo gutera ibiti yiswe igitego kimwe ibiti 50.

Abajijwe uko umwaka w’imikino wagendekeye iyi kipe, cyane ko uri kugana ku musozo, Perezida Uwayezu yavuze ko atari nabi ku rwego biri kuvugwaho.

Yagize ati “Umwaka w’imikino mu Rwanda utangirana na Super Cup twegukanye dutsinze APR ibitego 3-0. Twakinnye CAF Confederations Cup ku bw’amahirwe make dusezererwa kuri penaliti. Hagati twakinnye igikombe cya RNIT nacyo twaragitwaye.”

Yakomeje agira ati “Ibyo tutitwayemo neza ni Igikombe cya Shampiyona n’icy’Amahoro. Ibyo nabyo ntabwo twabyigaya cyane kuko twari twakoze ibishoboka byose tugura abakinnyi beza ari nabwo urebye mu myaka itatu ishize twari twaguze abashimishije.”

Uwayezu yavuze ko iyi kipe yagowe no gutakaza abakinnyi benshi kandi babanzaga mu kibuga.

Ati “ Twagize ibibazo byo gutakaza abakinnyi batandatu babanzaga mu kibuga barimo Ojera, Madjaliwa, Kapiteni Rwatubyaye, Luvumbu wari umaze gutsinda ibitego byinshi na Esenu. Rero byari bigoye ko abakinnyi bava ku ntebe y’abasimbura ngo bahite bakomerezaho ari naho twaje kwitwarira nabi urebye uko ni uko twari twatangiye. Ntabwo byashobotse ariko bibaho mu mupira w’amaguru.”

Uwayezu yavuze ko bagiye gushaka abakinnyi bakiri bato n’abandi bafite ubunararibonye batazakina umwaka umwe gusa kuko nabyo biri mu kibazo kizonga iyi kipe.

Ati “Turashaka kongera kubaka ikipe, tukanashaka abakiri bato bafite imbaraga b’abanyarwanda n’abakinnyi bazi shampiyona bakuze bazafatanya n’abato. Tuzagura abakinnyi beza ariko batari ugukina umwaka umwe gusa ngo bagende kuko icyo nacyo ni ikibazo.”

Uyu muyobozi avuga ko byose bizagendana n’ubushobozi kuko Rayon Sports itagura umukinnyi wa miliyoni 80 Frw kuko byaba ari ukwisimbukuruza.

Ati “Byose bizagendana n’ubushobozi. Nk’uko mubizi Rayon Sports ni ikipe yirya ikimara, ikoresha ubushobozi bw’abayikunda. Ntabwo watubwira ngo tugure umukinnyi wa miliyoni 80 Frw byaba ari ukwisimbukuruza yaza agakina wenyine kandi ntacyo byaba bimaze.”

Uwayezu yemeranya n’abavuga ko ari ikibazo kuba Rayon Sports imaze imyaka itanu idatwara Igikombe cya Shampiyona ariko nanone bisaba kubitegura.

Ati “Yego imyaka ibaye itanu ariko gutwara igikombe ntabwo ari ukugenda ngo bakiguhereze, birategurwa. Yego umufana byamubazaza ariko kugitwara nanone nkongera ngasubira inyuma nkamara imyaka 20 cyangwa nkabura ayo nzahemba nabyo ni ikibazo.”

Yakomeje avuga ko nk’umuyobozi areba byinshi birenze kubaka ikipe mu kibuga ndetse ko ari nacyo cya nyuma cyo gukorwa.

Ati “Nk’umuyobozi ureba byinshi kuko kubaka ikipe ntabwo ari mu kibuga gusa ndetse aho haza nyuma kuko ntabwo wasaba umukinnyi gutsinda igitego utamuhemba kandi ntiwashaka gutsinda abafana batari hamwe.”

Yunzemo ati “Ibyo byose ni ibibanza kubakika ariko nanone imyaka itanu ku ikipe nka Rayon Sports natwe biratubabaza, buri mwaka tuba twifuza kugitwara kandi twizeye ko bizashoboka.”

Gikundiro iheruka Igikombe cya Shampiyona mu 2018/19, benshi mu bakunzi bayo ntibasiba kugaragaza ko uyu mwaka wayigendekeye nabi cyane kuko nta gikombe gikomeye izatwara ndetse na mukeba APR FC yatwaye icya Shampiyona ayirusha amanota arenga 10.

Rayon Sports yegukanye irushanwa rya RNIT Saving Cup itsinze Kiyovu ibitego 3-0
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle avuga ko kwegukana Super Cup ari kimwe mu byagezweho muri uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages