00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cameroun: Perezida wa Botafogo FC yashinjwe guhatira abakinnyi be kuryamana bahuje ibitsina

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 25 May 2024 saa 05:29
Yasuwe :

Perezida wa Botafogo Football Club de Douala yo muri Cameroun, Chatue Nitcheu Josué, yahagaritswe mu kazi ke nyuma yo kugaragara mu mashusho y’urukozasoni ndetse no gukekwaho guhatira abakinnyi be kuryamana bahuje ibitsina.

Ibi ni bimwe mu byagaragajwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Cameroun (FECAFOOT) ribinyujije ku buyobozi bwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri icyo gihugu (MTN Elite One).

Chatue Nitcheu Josué yavuzweho gukoresha abakinnyi be imibonano mpuzabitsina ku gahato kandi bakayikorana hagati yabo nubwo bahuje ibitsina.

Byahumiye ku murari ubwo yagaragaraga mu mashusho y’urukozasoni yasakaye ku mbuga nkoranyambaga. Aha harimo we n’abakinnyi be batandukanye bari kwishimishiriza aho basanzwe batuye mu gace ka Bonapriso, i Douala.

Ibi byatumye afatirwa ibihano byo guhagarikwa mu bikorwa byose bifite aho bihuriye na siporo muri Cameroun ndetse Komite ishinzwe Imyitwarire ikaba igomba kongera gusuzuma uyu mwanzuro ikagena igihe agomba kumara mu bihano.

Si ubwa mbere Nitcheu aketsweho gukora iki cyaha kuko no mu mwaka ushize yashinjwe gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umwe mu bagore bakoranaga nawe.

Chatue Nitcheu Josué yahagaritswe azira guhatira abakinnyi be kuryamana bahuje ibitsina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .