00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Trump wasuwe na Inter Miami yakeje Lionel Messi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 6 March 2026 saa 09:37
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasuwe na Inter Miami yegukanye Igikombe cya Shampiyona mu mwaka ushize wa 2025, nyuma yo guhabwa impano y’umupira, ashimira Lionel Messi wahisemo gukinira muri icyo gihugu.

Mu Ukuboza 2025, ni bwo Inter Miami yatsinze Vancouver Whitecaps FC ibitego 3-1 mu mukino wa nyuma wa Shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikaba n’iya mbere iyi kipe yari itwaye kuva yashingwa mu 2018.

Icyo gihe kandi Lionel Messi yegukanye Igihembo cy’Umukinnyi mwiza muri uwo mwaka w’imikino, iba inshuro ya kabiri yegukanye icyo gihembo kuva yagera muri icyo gihugu mu 2023.

Perezida wa Trump yashimiye Messi wahanganye n’igitutu cy’abamucaga intege, ariko agakomeza gutsinda nk’umukinnyi ufite impano mu mupira w’amaguru.

Ati “Leo, waraje kandi uratsinda, icyo ni ikintu kigoye kugikora, kandi kigoye cyane, ntabwo bikunze kubaho. Hari igitutu cyagushyizweho cyane kandi buri wese arabizi, wari utegerejweho gutsinda kandi ntabwo ari ibya buri wese.”

“Hari ahandi wari kuba waragiye, ugahitamo indi kipe mu zihari ku Isi, ariko uhitamo kujya i Miami. Ntabwo nkurenganya, kuko ikirere cyaho ni cyiza cyane. Ndashaka kugushimira kudushyira muri uyu murongo kuko urashyushye kandi ufite impano.”

Yongeyeho ko afite umwana ukunda Messi cyane, amugereranya na Pele wabaye ikirangirire muri ruhago, ariko nanone ntiyibagirwa kugaragaza ko na Cristiano Ronaldo bahanganye cyane mu mupira w’amaguru na we ari umukinnyi w’igitangaza.

Lionel Messi nta kintu yigeze avuga muri uyu muhango Perezida Trump yahinduye uwa politiki, avugiramo ibigendanye n’umutekano wo mu Burasirazuba bwo Hagati, ibiri kuba muri Venezuela, ahazaza ha Cuba ndetse n’ibiciro.

Abandi bakinnyi bakomeye bahuye na Perezida Trump harimo Luis Suarez, Tadeo Allende na Rodrigo De Paul.

Perezida Trump yashimye Lionel Messi wahisemo gukinira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Perezida Trump yagaragaje Messi nk'umukinnyi w'igitangaza ariko wakorsheje imbaraga ngo yegukane igikombe muri Amerika
Perezida Trump yahawe impano y'umupira
Abakinnyi bose ba Inter Miami bakiriwe mu biro bya Perezida Trump

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages