Mu Ukuboza 2025, ni bwo Inter Miami yatsinze Vancouver Whitecaps FC ibitego 3-1 mu mukino wa nyuma wa Shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikaba n’iya mbere iyi kipe yari itwaye kuva yashingwa mu 2018.
Icyo gihe kandi Lionel Messi yegukanye Igihembo cy’Umukinnyi mwiza muri uwo mwaka w’imikino, iba inshuro ya kabiri yegukanye icyo gihembo kuva yagera muri icyo gihugu mu 2023.
Perezida wa Trump yashimiye Messi wahanganye n’igitutu cy’abamucaga intege, ariko agakomeza gutsinda nk’umukinnyi ufite impano mu mupira w’amaguru.
Ati “Leo, waraje kandi uratsinda, icyo ni ikintu kigoye kugikora, kandi kigoye cyane, ntabwo bikunze kubaho. Hari igitutu cyagushyizweho cyane kandi buri wese arabizi, wari utegerejweho gutsinda kandi ntabwo ari ibya buri wese.”
“Hari ahandi wari kuba waragiye, ugahitamo indi kipe mu zihari ku Isi, ariko uhitamo kujya i Miami. Ntabwo nkurenganya, kuko ikirere cyaho ni cyiza cyane. Ndashaka kugushimira kudushyira muri uyu murongo kuko urashyushye kandi ufite impano.”
Yongeyeho ko afite umwana ukunda Messi cyane, amugereranya na Pele wabaye ikirangirire muri ruhago, ariko nanone ntiyibagirwa kugaragaza ko na Cristiano Ronaldo bahanganye cyane mu mupira w’amaguru na we ari umukinnyi w’igitangaza.
Lionel Messi nta kintu yigeze avuga muri uyu muhango Perezida Trump yahinduye uwa politiki, avugiramo ibigendanye n’umutekano wo mu Burasirazuba bwo Hagati, ibiri kuba muri Venezuela, ahazaza ha Cuba ndetse n’ibiciro.
Abandi bakinnyi bakomeye bahuye na Perezida Trump harimo Luis Suarez, Tadeo Allende na Rodrigo De Paul.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!