Kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Nyakanga 2026, ni bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Mujyi wa New York haza gusorezwa imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026, iki gihugu cyakiriye gifatanyije na Mexique na Canada.
Iri ni irushanwa ryavugishije benshi ariko banenga cyane imitegurire yacyo, haba mu guha amatike ku bifuzaga kucyitabira cyangwa rimwe na rimwe ku byemezo byafatwaga n’abasifuzi cyangwa abayobozi b’irushanwa.
Mu gikorwa cyahuje abashyitsi batandukanye bitabiriye iri rushanwa, Perezida Trump yagaragaje ko igihugu gikwiriye kwakira irindi rushanwa kidafatanyije n’ibindi, keretse icyemera imijugujugu nk’iyo igihugu cye cyatewe.
Ati “Icyo navuga noneho ni uko mwakongera mugahitamo Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa, Mexique na Canada bikajya ku ruhande. Mugahitamo undi ariko wakwakira umujinya, urwango cyangwa ibindi nk’ibyo biva ku wo ari we wese.”
“Gianni yavuze ko na we afite igitekerezo ku Bushinwa, hanyuma ubutaha tukazakira ari u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hanyuma mukajya mugendagenda kubera imikino.”
Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, na we utarorohewe muri iri rushanwa, yemeje ko “ryagenze neza cyane” kubera uruhare rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, Saa Tatu, ni bwo Argentine na Espagne zihatanira Igikombe cy’Isi cya 2026, kikaba icya 23 mu mateka y’umupira w’amaguru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!