00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Museveni azitabira ibirori by’isabukuru y’imyaka 40 Villa SC imaze

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 29 July 2015 saa 03:37
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Sports Club Villa bwatangaje ko Perezida wa Uganda Yoweri Museveni ari umwe mu bashyitsi bakuru bazitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 iyi kipe ifite ibikombe byinshi bya shampiyona imaze ishinzwe.

Ibi birori byatumiwemo abayobozi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, Zambia, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Misiri bizaba kuri iki Cyumweru kuri Hotel Africa’s Nile.

Perezida Museveni azaba ari umushyitsi mukuru ubwo SC Villa izaba yizihiza imyaka 40 imaze ishinzwe

Perezida wa SC Villa, Emmanuel Misagga yabwiye The New Vision ko uretse Museveni hategerejwe andi mazina akomeye nka Kalusha Bwalya uyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zambia, abo muri TP Mazembe, Nkana Red Devils ya Zambia na El Masri yo mu Misiri.

Ubwo SC Villa yatumirwaga mu irushanwa ry’amakipe ane ryo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 FPR - Inkotanyi yari imaze ishinzwe, Fred Muwema wari umuyobozi wayo yaje mu Rwanda yitwaje ishimwe rigenewe Perezida Paul Kagame ku nkunga yateye iyi kipe.

SC Villa irizihiza imyaka 40 n'ibikombe 16 bya shampiyona na 9 by'igihugu harimo n'icya 2015

Ubwo yabaga muri Uganda, Perezida Kagame yari umukunzi wa SC Villa nkuko byanditswe na The New Times.

Iyi kipe yakinnyemo Nestroy Kizito, Hassan Mubiru, Andrew Mwesigwa yatwaye ibikombe 16 bya shampiyona ya Uganda iheruka mu 2004 n’icyenda by’igihugu harimo n’icya 2015.

Muri shampiyona ya 2015, Villa yabaye iya kabiri nyuma ya Vipers yatwaye shampiyona iyirusha amanota ane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages