Taifa Stars yabigezeho kuri iki Cyumweru ubwo yanyagiraga Uganda Cranes ibitego 3-0 mu mukino usoza iyo mu itsinda L ryo gushaka itike ya CAN 2019 izabera mu Misiri. Simon Msuva, Erasto Nyoni na Aggrey Morris batsinze ibitego byahaye iki gihugu kuzitabira imikino izabera mu Burabu mu mezi atatu ari imbere.
Nyuma yo gukora aya mateka, Taifa Stars yakiriwe na Perezida Magufuli mu biro bye, kuri uyu wa Mbere, abemerera ibibanza mu mujyi wa Dodoma.
Ati” Nta gahunda nari mfite yo kwakira ikipe hano mu biro byanjye kuko batsinzwe n’igihugu gito nka Lesotho. Ku munsi w’umukino, nahisemo kuwurebera mu rugo kuko nari mfite ubwoba ko twongera gukorwa n’isoni. Ariko ubu ububabare bwose bwagiye kubera intsinzi twabonye kuri Uganda.”
“Aba bakinnyi baranshimishije cyane, kandi ndatekereza bakwiye igihembo. Ngiye kubagororera mu izina ry’igihugu cyose. Bose nk’ikipe, bazabona ubutaka muri Dodoma bazahubake amazu. Kubona itike ni intangiro yo guhangana, abanya-Tanzania bose barishimye kandi ndashaka kubashimira ku rukundo rw’igihugu no kubashyigikira bagaragaraje”
Tanzania yaherukaga mu gikombe cya Afurika mu 1980, yasoje imikino yo mu itsinda L iri ku mwanya wa kabiri n’amanota umunani, inyuma ya Uganda yari yaramaze kubona itike ifite amanota 13. Lesotho yasoje ifite amanota atandatu mu gihe Cap-Vert yari ifite amanota atanu.
Tombora y’uburyo amakipe azaba agabanyije mu matsinda ya CAN 2019 izaba guhera tariki ya 21 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga, iteganyijwe tariki ya 12 Mata 2019 i Cairo.



















TANGA IGITEKEREZO