00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yitabiriye umukino w’amateka Amavubi yanyagiyemo Grenada muri FIFA Series (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 March 2026 saa 09:13
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yitabiriye umukino w’amateka w’irushanwa rya gicuti rya FIFA Series 2026, Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yanyagiyemo Grenada ibitego 4-0 ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Werurwe.

Uyu mukino ni wo wa mbere u Rwanda rwakinnye n’igihugu cyo hanze y’Umugabane wa Afurika mu gihe kandi byari ubwa mbere Grenada ituwe n’abaturage bagera ku bihumbi 110, ibarizwa mu Birwa bya Caraïbes, yakinaga n’igihugu cyo muri Afurika.

Imbere y’abafana bari buzuye muri Stade Amahoro, ku mukino wa mbere w’Umutoza w’Umwongereza Stephen Constantine watangiye gutoza Amavubi ku nshuro ya kabiri, Ikipe y’Igihugu yagaragaje urwego rwo hejuru, igice cya mbere kirangira yatsinze ibitego 2-0.

Leroy-Jacques Mickels, rutahizamu ukina muri Azerbaijan wakinaga umukino we wa mbere yambaye umwambaro w’u Rwanda nk’uko bimeze kuri bakuru be, Joy-Lance Mickels na Joy-Slayd Mickels b’impanga, yafunguye amazamu ku gitego cyiza yatsinze atereye umupira inyuma y’urubuga rw’amahina ku munota 45.

Habura amasegonda make ngo igice cya mbere kirangire, ku munota wa gatanu w’inyongera, Kwizera Jojea yahaye umupira Biramahire Abeddy, na we awumusubiza akoresheje agatsitsino, atera ishoti umunyezamu wa Grenada atabashije guhagarika.

Ibitego byombi byazamuye icyizere ku bakinnyi bari bashyigikiwe n’Abanyarwanda ndetse bakomerwa amashyi na Perezida Paul Kagame; Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice.

Uku gushyigikirwa byafashije kandi Amavubi kwitwara neza mu gice cya kabiri, abona ibindi bitego bibiri byatsinzwe na Bizimana Djihad watereye ishoti inyuma y’urubuga rw’amahina ku munota wa 68 ndetse na Hakim Sahabo warobye umunyezamu ku munota wa 81.

Iminota 90 yarangiye Amavubi atsinze ibitego 4-0, Abanyarwanda bongera kubyina intsinzi baherukaga kubonera mu rugo mu Ukuboza 2024, ikaba iya mbere Ikipe y’Igihugu yabonye mu mezi atandatu kuva itsindiye Zimbabwe muri Afurika y’Epfo igitego 1-0 muri Nzeri 2025, mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

U Rwanda rwaherukaga kwinjiza ibitego bine mu mukino uwo ari wo wose ubwo rwanyagiraga Repubulika ya Centrafrique ibitego 5-0 mu mukino wa gicuti wabaye mu 2021.

Gutsinda uyu mukino kandi byatumye u Rwanda rugera ku mukino wa nyuma w’Itsinda A rya FIFA Series 2026, aho ruzahura na Estonia yo ku Mugabane w’u Burayi ku wa Mbere, tariki ya 30 Werurwe, guhera Saa Tatu z’ijoro.

Estonia yo yageze ku mukino wa nyuma isezereye Kenya yatsinze penaliti 5-4 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino wabanjirije uw’u Rwanda na Grenada.

Imikino ya gicuti ya FIFA Series iba rimwe mu myaka ibiri, muri Werurwe, iri kuba ku nshuro ya kabiri kuva itangijwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ndetse igitekerezo cyo kuyishyiraho cyazanywe na Perezida waryo Gianni Infantino, cyemerezwa mu Nama yaryo ya 73 yabereye i Kigali mu 2023.

Uyu mwaka, mu bihugu umunani biri kuberamo iyi mikino ya FIFA Series y’abagabo, u Rwanda ni cyo gihugu rukumbi cyakiriye amatsinda abiri.

Itsinda A rikinira muri Stade Amahoro ririmo u Rwanda, Grenada, Kenya na Estonia mu gihe Itsinda B ririmo Aruba, Macau, Tanzania na Liechtenstein.

Ubwo Perezida Paul Kagame yageraga muri Stade Amahoro yitabiriye umukino wahuje u Rwanda na Grenada ku mugoroba wo ku wa Gatanu
Umukuru w'Igihugu yarebye umukino ari kumwe n'abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire (iburyo) na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice (ibumoso)
U Rwanda rwakinnye na Grenada mu mukino wa mbere wo mu Itsinda A rya FIFA Series 2026
Ni wo mukino wa mbere u Rwanda rwakinnye n'igihugu kitari icyo muri Afurika
Kapiteni w'Amavubi, Bizimana Djihad, afite umupira mu kibuga hagati, imbere ya mugenzi we wa Grenada, Shavon John-Brown
Joy-Lance Mickels ufite abandi bavandimwe babiri mu Mavubi, yakinaga umukino we wa mbere mu Ikipe y'Igihugu
Hakim Sahabo ukina mu Cyiciro cya Mbere mu Bugereki, yatsinze igitego cya mbere mu Mavubi yatangiye gukinira mu 2023
Itorero ry'Igihugu "Urukerereza" ryasusurukije abitabiriye uyu mukino muri Stade Amahoro
Byari ibyishimo bidasanzwe ku bakunzi b'Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' yatsinze ibitego 4-0
Abanyarwanda baherukaga intsinzi yo mu rugo mu Ukuboza 2024, ubwo u Rwanda rwatsindaga Sudani y'Epfo ibitego 2-1 mu gushaka itike ya CHAN 2025
Umunyamakuru wa B&B FM Kigali, Nsengiyumva Sidick 'Gakwavu', ni umwe mu bari bashyigikiye Amavubi
Imikino ya FIFA Series 2026 iri kuba ku nshuro ya kabiri kuva mu 2024, mu gihe u Rwanda ari cyo gihugu rukumbi cyakiriye amatsinda abiri uyu mwaka
Stade Amahoro yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, yari yuzuye abakunzi b'umupira w'amaguru

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages