Ni umukino wakiniwe kuri kuri Riyadh Air Metropolitano iri mu Mujyi wa Madrid muri Espagne, mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 29 Mata 2026.
Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa 30 Mata 2026 n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village, Urugwiro bibinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Mu itangazo Village Urugwiro yagize iti “Muri uyu mugoroba, kuri Riyadh Air Metropolitano Stadium i Madrid, Perezida Kagame yitabiriye umukino wa ½ cya UEFA Champions League hagati y’abafatanyabikorwa ba Visit Rwanda Arsenal na Atlético Madrid Football Club warangiye ari igitego 1-1.”
President Kagame attends UEFA Champions League semi-final first leg between #VisitRwanda partners Arsenal FC and Atlético Madrid FC. pic.twitter.com/NbkF4AqxZM
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) April 30, 2026
Nk’uko bigaragara muri ubu butumwa, Perezida Kagame yakiriwe na Perezida wa Atlético Madrid yakiriye uyu mukino, ari we Enrique Cerezo Torres.
Amakipe yombi yakinnye uyu mukino afitanye imikoranire na Leta y’u Rwanda binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’.
Muri uyu mukino Arsenal FC ni yo yafunguye amazamu bwa mbere muri uyu mukino, ku gitego cyatsinzwe na Viktor Gyökeres ku munota wa 44, kivuye kuri penaliti yakorewe na myugariro wa Atlético de Madrid, David Hancko, arayiterera awushyira mu izamu.
Ni mu gihe igitego cya Atlético de Madrid cyatsinzwe ku munota wa 56. Cyashyizwemo na rutahizamu Julian Alvarez kuri penaliti yavuye kuri Ben White wakoze umupira n’ukuboko mu rubuga rw’amahina.
U Rwanda rufitanye imikoranire n’iyi kipe yo muri Espagne kuva mu 2025 kugeza 2028, aho rwamamaza ubukerarugendo n’umuco warwo kuri iyi stade yakiniweho, ndetse ikanambara Visit Rwanda ku myambaro y’imyitozo.
Atlético Madrid kandi mu bihe bitandukanye itanga amahugurwa ku batoza bo mu Rwanda mu rwego rwo kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ni mu gihe Arsenal yo imaze imyaka umunani ikorana n’u Rwanda, yambara Visit Rwanda ku kuboko no kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda kuri Emirates Stadium, ndetse mu bihe bitandukanye bamwe mu bakinnyi bayikiniye basura ibyiza nyaburanga by’u Rwanda.
Umukino wo kwishyura kuri aya makipe uzaba mu cyumweru gitaha, ku itariki ya 5 Gicurasi 2026, kuri Emirates Stadium, mu Bwongereza.
Perezida Kagame yaherukaga kwitabira undi mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League wabereye i Parc de Princes mu Bufaransa, warangiye Paris Saint Germain itsinze Bayern Munich ibitego 5-4.
Amafoto: Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!