Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Gicurasi 2025, ni bwo kuri Stade Allianz Arena mu Budage, habereye umukino wa nyuma wa UEFA Champions League, wahuje amakipe abiri y’ibigugu.
Nyuma y’uyu mukino, Perezida Kagame yifashishije urubuga nkoranyambaga rwa X, ashimira iyi kipe yo mu Bufaransa, yatangiye gukorana na Visit Rwanda mu 2019.
Ati “Mwakoze PSG, mbega umukino, kuwureba biranejeje! Mwateye ishema abafana n’abafatanyabikorwa.”
U Rwanda na Paris Saint-Germain bifitanye amasezerano y’ubufatanye binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, akaba azageza mu 2028, nk’uko impande zombi ziherutse kubishimangira.
Ni amasezerano agena ko PSG yamamaza Visit Rwanda ku kibuga cyayo, Parc des Princes, ndetse ikambara imyambaro yanditseho Visit Rwanda mu gihe cy’imyitozo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!