00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasabye ivugururwa ry’ikibuga cya Stade Amahoro

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 6 September 2015 saa 12:25
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yasezeranyije Abanyarwanda ko ikibuga cya stade Amahoro cyari ku rwego rubi Amavubi atsindwa na Ghana igitego 1-0 kigiye kuvugururwa ngo gikomeze kwakira imikino mpuzamahanga.

Perezida Kagame yavuze ibyo kuvugurura ikibuga cya stade Amahoro nyuma y’umukino wahabereye u Rwanda rutsindwa na Ghana igitego 1-0 cya Mubarak Wakaso ku munota wa 87.

Umukino urangiye, abinyujije kuri Twitter, umunyamakuru wo muri Malawi yashimye uko abakinnyi b’Amavubi bitwaye ariko abwira Perezida Kagame ko bashobora kugira icyo bahindura ku kibuga kitari cyiza.

Mbere y’umukino wa Ghana, umutoza w’Amavubi yari yikomye ikibuga cya stade Amahoro, ubwo bari bamaze gutsinda Ethiopia ibitego 3-1.

Amavubi na Ghana bakiniye ku kibuga cy'ubwatsi bwumye, imyobo n'icyondo
Perezida Kagame yasubije umwe mu bakunzi b'umupira w'amaguru ko stade Amahoro izasanwa

Perezida Kagame yamusubije ati “ Ndemeranya nawe ku by’ikibuga, tugomba kukivugurura ku buryo bugaragara.”

Si aba banenze iki kibuga gusa, kuko umutoza wa Ghana, Avram Grant yavuze ko batakinnye neza uko bari babipanze mu gice cya mbere kubera ikibuga kibi.

Yagize ati “ Twakiniye ku kibuga kibi, kitatumaga dukina umukino wacu cyane mu gice cya mbere.”

Byatangiye kugaragara ko ikibuga cya stade Amahoro, kiri muri stade enye zizakinirwaho imikino y’igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu “CHAN” kizabera mu Rwanda mu 2016, kiri kwangarika ubwo u Rwanda rwatsindaga Ethiopia ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti.

Ikibuga cyabangamiye amakipe yombi nubwo Ghana yaje kubona igitego mu minota ya nyuma
Umutoza wa Ghana yavuze ko ikibuga kibi cyatumye badakina umukino wabo mu gice cya mbere

Umutoza w’Amavubi, Jonathan Mckinstry yemeje ko yari amaze ibyumweru bitatu asaba ko ikibuga cyakongera kwitabwaho, kuhirwa ubwatsi bugatoha ariko ntihagira igikorwa.

Ubusanzwe gutunganya ikibuga cya stade Amahoro bigira ingengo y’imari ya miliyoni 4 FRW buri kwezi, abagitunganya bavuga ko amazi acyuhira aciye mu duhombo turi mu kibuga yabuze.

Byaje koroha kuva kuwa Gatatu ubwo i Kigali hatangiraga kugwa imvura, ubwatsi bwari bwarumye bwongera kugira ibara ry’icyatsi ariko imyobo yarimo isiga ibyondo byinshi mu kibuga.

Mu gihe stade ya Kigali (i Nyamirambo) na stade Umuganda i Rubavu zavuguruwe zigahindurirwa n’ibibuga mbere yo kwakira CHAN, iy’Amahoro yo yatewe amarangi, nayo yari agiterwa hakinwa umukino wa Ghana.

Biteganyijwe ko kuwa Gatandatu, tariki ya 12 Nzeli, Amavubi y’abakina imbere mu gihugu azahakirira Gabon mu umukino wa gicuti naho tariki ya 17 Ugushyingo 2015 u Rwanda rwakirire kuri stade Amahoro Libya mu majonjora y’igikombe cy’Isi kizabera mu Burusiya mu 2018.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages