00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakurikiye umukino PSG yatwariyemo UEFA Super Cup

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 13 August 2026 saa 12:41
Yasuwe :

Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup 2026, warangiye Paris Saint Germain yo mu Bufaransa yegukanye Igikombe nyuma yo gutsinda Aston Villa yo mu Bwongereza ibitego 2-1.

Ni umukino wabaye mu ijoro ryo ku wa 12 Kanama 2026 ubera ku kibuga cya Red Bull Arena kiri mu Mujyi wa Salzburg muri Autriche.

Wahuje Paris Saint-Germain yatwaye UEFA Champions League na Aston Villa yegukanye UEFA Europa League yombi yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Ni umukino wakurikiwe n’abantu benshi biganjemo Abanyarwanda, aho nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko amakipe akina bikarangira Visit Rwanda itsinze.

Mu butumwa Minisitiri Nduhungirehe yashyize kuri X yagize ati “Umupira w’amaguru ni umukino woroshye: abagabo 22 biruka ku mupira mu minota 90, ariko amaherezo #VisitRwanda ni yo ihora itsinda. Mwakoze cyane PSG.”

Minisitiri Nduhungirehe yanashimye umusifuzi w’Umunya-Somalia, Omar Artan wasifuye umukino wa nyuma wa UEFA Super Cup 2026, ashimangira ko ari umusifuzi w’intangarugero.

Ati "Omar Artan yeretse Isi yose uburyo ari umusifuzi mwiza. Umukino mwiza wasifuwe n’uyu mwana wa Somalia ndetse na Afurika".

Umusifuzi w’Umunya-Somalia, Omar Artan, wasifuye uyu mukino, yaciye agahigo ko kuba umusifuzi wa mbere udakomoka i Burayi usifuye umukino wa UEFA Super Cup.

Mu cyumweru gishije yari kumwe na bagenzi be mu Rwanda yaifuye umukino wa CECAFA Kagame Cup 2026. Abo ni Liban Abdulrazack wo muri Djibouti na Eliezer Stephen Yiembe wo muri Kenya.

Umukino wa UEFA Super Cup watangiye uri mu ruhande rwa Paris Saint-Germain kuko mu minota ya mbere y’umukino yakiniye mu kibuga cya Aston Villa, iza no kubona igitego ku munota wa 20.

Ni igitego cyatsinzwemo na Khvicha Kvaratskhelia, nyuma yo guhagarara neza mu rubuga rw’amahina, akawuherezwa neza na Désiré Doué, dore ko ubwugarizi bwa Aston Villa bwari buhagaze nabi.

Brian Madjo wa Aston Villa wari wakomeje guhusha uburyo butandukanye yabonaga ari imbere y’izamu, yishyuriye ikipe ye iki gitego ku munota wa 45, nyuma yo guherezwa umupira mwiza na John McGinn.

Brian Madjo yatsinze igitego cye cya mbere muri Aston Villa, ari na wo mukino wa mbere ayikiniye, dore ko yasinye amasezerano muri Mutarama 2026, ariko ntiyemererwe gukina kubera ibibazo mu myaka ye, kugeza ubwo mu ntangiriro za Kanama 2026, Urukiko rwa Siporo (CAS), rwemeje ko afite imyaka 17.

Yakoze amateka yo kuba umukinnyi muto ukinnye umukino wa UEFA Super Cup, anaba umukinnyi muto utsinze igitego muri uyu mukino.

Paris Saint-Germain yahabwaga amahirwe muri uyu mukino, yatsinze igitego cya kabiri cyashyizwemo na Désiré Doué waherejwe umupira na Ousmane Dembélé ku munota wa 62, cyemezwa nyuma y’uko Omar Artan abanje kuvugana na bagenzi be bo kuri VAR.

Nyuma y’imyaka 11, Désiré Doué yabaye umukinnyi wa mbere mu mateka y’uyu mukino utsinze igitego akanatanga umupira uvamo ikindi. Ibi byeherukaga gukorwa na Luis Suarez mu 2015.

Aston Villa yakomeje gusatira cyane ishaka kwishyura ariko birananirana, umukino urangira itsinzwe ibitego 2-1, Paris Saint-Germain yegukana Igikombe cya UEFA Super Cup, ku nshuro ya kabiri mu mateka yayo, ndetse inikurikiranya.

Izi nshuro zose kandi yari yatsinze amakipe yo mu Bwongereza, dore ko ubuheruka yari yawutsindiyeho Tottenham Hotspurs.

Ni mu gihe Umutoza wa Aston Villa, Unai Emery, atsindiwe ku mukino wa UEFA Super Cup inshuro enye, nyuma ya 2014 na 2015 atoza FC Seville, na 2021 atoza Villarreal.

Aya makipe yombi ni abafatanyabikorwa b’u Rwanda. Amasezerano y’ubufatanye hagati ya Visit Rwanda na Paris Saint-Germain yasinywe bwa mbere mu 2019, avugururwa mu 2025 aho agomba kugeza mu 2028.

Ni amasezerano agena ko PSG yamamaza Visit Rwanda ku kibuga cyayo, Parc des Princes, ndetse ikambara imyambaro yanditseho Visit Rwanda mu gihe iri mu myitozo.

Kuva aya masezerano yasinywa, abafana babarirwa muri za miliyoni bo ku Isi yose, bamenye byisumbuyeho u Rwanda binyuze mu nkuru, mu buryo rugaragara mu itangazamakuru n’ibindi.

Binyuze muri aya masezerano, abana barenga 400 babashije guhabwa imyitozo y’umupira w’amaguru binyuze mu ishuri ryashinzwe na PSG mu Rwanda, PSG Academy Rwanda.

Buri mwaka iyi kipe yo mu Bufaransa yohereza abakinnyi n’abanyabigwi bayo mu Rwanda, aho basura ibyiza nyaburanga rufite, bakabisangiza ababakurikira.

Abaheruka ni Océane Nathalie Toussaint Dit Marseille, Baby Jordy Benera na Jade Le Guilly bakinira Paris Saint-Germain y’Abagore, aho basuye u Rwanda mu mpera za Gashyantare uyu mwaka.

RDB ihamya ko kuba aya masezerano hagati y’impande zombi ariho bituma u Rwanda rukomeza kugaragariza Isi ko ari igicumbi mu bukerarugendo, kandi ko bizarushaho kugerwaho binyuze mu kuba ikirango cya Visit Rwanda kigaragara ku myenda y’imyitozo y’amakipe y’abato ya PSG yo muri Amerika.

Ni mu gihe muri Nyakanga 2026 Aston Villa yo yatangaje ko yasinye amasezerano y’ubufatanye na Visit Rwanda aho izajya yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda ku myambaro yayo imbere mu gatuza.

Aya masezerano azatuma Visit Rwanda iba umuterankunga mukuru (Principal Partner), umufatanyabikorwa mu bukerarugendo (Official Tourism Partner) ndetse n’utanga ikawa yemewe n’iyi kipe (Official Coffee Provider).

Muri aya masezerano, ikirango cya Visit Rwanda kizajya kigaragara imbere ku mipira y’amakipe yose ya Aston Villa arimo iy’abagabo, abagore ndetse n’amakipe y’abakiri bato n’ahandi hantu h’ingenzi.

Uretse guteza imbere ubukerarugendo, ubu bufatanye buzibanda no ku kumenyekanisha u Rwanda nk’igihugu gifite amahirwe mu ishoramari, kwakira ibikorwa mpuzamahanga ndetse n’inama zitandukanye n’imikino.

Impande zombi zizafatanya mu bikorwa bigamije guteza imbere umupira w’amaguru n’amahugurwa y’abatoza, ibikorwa by’ubugiraneza, guteza imbere imiyoborere ndetse no gutanga amahirwe yo kongera ubumenyi mu myuga itandukanye.

Perezida Kagame yarebye umukino wahuje PSG na Aston Villa
Perezida Kagame ari kumwe na Perezida w’Impuzamashyirahamwe muri Afurika (CAF), Patrice Motsepe
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Aston Villa, Francesco Calvo ari kumwe na Perezida Kagame
Abafana ba Paris Saint-Germain bari mu mujyi wa Salzburg
Abafana ba PSG batangiye gucinya umudiho batarinjira muri stade
Matty Cash wa Aston Villa yishyushya
Maghnes Akliouche yari yiteguye gukina umukino wa mbere muri Paris Saint-Germain
John McGinn wa Aston Villa yinjira mu kibuga agiye kwishyushya
Abakinnyi ba Aston Villa bari kwishyushya mbere yo gukina na Paris Saint Germain
Maghnes Akliouche yari yiteguye gukina umukino wa mbere muri Paris Saint-Germain
Abafana bamwe barebere ubwirakabiri muri stade
I Burayi babonye ubwirakabiri nyuma y’imyaka 20
Abafana ba PSG baserukanye ibyapa byerekana ko yegukanye UEFA Champions League mu mwaka ushize
Abafana ba PSG bashimiye umutoza wayo Luis Enrique uri kubafasha gutwara ibikombe
Paris Saint-Germain yari ishyigikiwe muri Red Bull Arena
Umufana wa PSG yinjiranye ibendera rya Palestine muri stade
Umufana yifurije PSG isabukuru y'imyaka 56 imaze ishinzwe
Igikombe cya UEFA Super Cup cyakiniwe
Igikombe cyakiniwe cyagejejwe muri Red Bull Arena hakiri kare
Omar Artan asohoka mu rwambriro mbere yo kwandika amateka
Omar Artan aheruka mu Rwanda muri CECAFA Kagame Cup
Omar Artan hagati ya kapiteni wa Aston Villa, McGinn na kapiteni wa PSG, Marquinhos
Abakinnyi 11 PSG yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Aston Villa yabanje mu kibuga
Maghnes Akliouche yakinye umukino wa mbere muri Paris Saint-Germain
Boubacar Kamara wa Aston Villa ari kugerageza ishoti rikomeye mu izamu
John McGinn wa Aston Villa ari kwirukankana umupira
Khvicha Kvaratskheliayateye ishoti rikomeye rivamo igitego
Umunyezamu wa Aston Villa, Marco Bizot, yananiwe gukuramo umupira watewe na Khvicha Kvaratskhelia
Khvicha Kvaratskhelia yatsinze igitego cya mbere muri uyu mukino
Khvicha Kvaratskhelia yishimira igitego
Abakinnyi ba PSG bishimira igitego cya mbere
Khvicha Kvaratskhelia ni umwe mu bakinnyi bakomeye PSG igenderaho
Brian Madjo yateye ishoti mu izamu rya PSG rivamo igitego
Brian Madjo yishyuriye igitego Aston Villa
Brian Madjo yishimira igitego ku mukino wa mbere yari akiniye Aston Villa
Omar Artan avuga ko Désiré Doué wa PSG yaraririye
João Gomes yakinnye umukino wa mbere muri Aston Villa
Emiliano Buendía wa Aston Villa shaka kunyura mu bakinnyi ba PSG
Desiré Doué wa PSG ahanganye na Ian Maatsen wa Aston Villa
Desiré Doué yatsinze igitego bikekwa ko yaraririye
Desiré Doué yatsinze igitego cya kabiri cya PSG
Uku ni ko Desiré Doué yishimiye igitego
Abafana ba PSG bishimira igitego cya kabiri
Paris Saint-Germain yarwanye kugeza ku munota wa nyuma
Ian Maatsen yagerageje gufasha Aston Villa ariko umukino urangira itsinzwe
Paris Saint-Germain yishimira kwegukana UEFA Super Cup ku nshuro ya kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages