00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Barack Obama yitiranyijwe na myugariro w’u Bwongereza

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 24 June 2014 saa 04:02
Yasuwe :

Iduka ricuruza ibikoresha by’ikipe y’u Bwongereza yari mu gikombe cy’Isi “The Dorset company” ryitiranyije ifoto ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Barack Obama na myugariro w’u Bwongereza na Manchester United, Chris Smalling.
Perezida Obama agaragara ku bikoresho bisaga 2000 bigurishwa na The Dorset company yambaye imyenda y’u Bwongereza.
Kimwe mu bicuruzwa byagaragaraye ni igikombe. Munsi y’ifoto ya Barack Obama ku ndiba y’igikombe handitseho izina rya myugariro w’u Bwongereza (…)

Iduka ricuruza ibikoresha by’ikipe y’u Bwongereza yari mu gikombe cy’Isi “The Dorset company” ryitiranyije ifoto ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Barack Obama na myugariro w’u Bwongereza na Manchester United, Chris Smalling.

Perezida Obama agaragara ku bikoresho bisaga 2000 bigurishwa na The Dorset company yambaye imyenda y’u Bwongereza.

Kimwe mu bicuruzwa byagaragaraye ni igikombe. Munsi y’ifoto ya Barack Obama ku ndiba y’igikombe handitseho izina rya myugariro w’u Bwongereza “Chris Smalling World Cup squad Brazil 2014”.

Ifoto ya Barack Obama igaragara mu y'abandi bakinnyi b'u Bwongereza
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Barack Obama ku gikombe kiriho abakinnyi b'u Bwongereza

Umwe mu bayobozi b’uru ruganda yavuze ko bari basabye umukozi wabo gushaka amafoto meza y’abakinnyi bagize ikipe y’u Bwongereza abafana bagura ibikoresho bakajya babyibukiraho igikombe cy’Isi 2014.

Nyuma yo kubona iri kosa bakaba basabye ko ibicuruzwa byose byavanwa ku isoko.

Chris Smalling, myugariro wa Manchester United n'u Bwongereza
Perezida Barack Obama yitiranyijwe na myugariro w’u Bwongereza Chris Smalling

Biteganyijwe ko Chris Smalling w’imyaka 24 aza gukina umukino wa mbere ubwo u Bwongereza buba bukina na Costa Rica kuri uyu wa Kabiri saa 18.00. U Bwongereza bwamaze gusezererwa.

Hari kwibazwa niba gushyira Obama mu mwanya wa Smalling byaba ari ukwibeshya cyangwa se kubikora kubushake.

Smalling arabanza mu kibuga u Bwongereza bukina na Costa Rica

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages