Mu mpera z’umwaka wa 2025/26, ni bwo Manchester City yatandukanye na Pep wari uyimazemo imyaka 10, gusa akomeza gukorana na yo mu bijyanye n’ubujyanama mu bya tekiniki.
Nubwo afite ako kazi, FIGC yaramwegereye kugira ngo azayibere Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani, gusa ibiganiro by’impande zombi ntibyagenda neza kubera impamvu z’umuryango n’umushahara yakwishyurwa ku mwaka.
Ibi byatumye Pep yanga ubusabe bw’iyi kipe, yiyongera ku Mutaliyani, Carlo Ancelotti, utoza Brésil na we wahakaniye igihugu cye avuga ko agifite akazi ko gutegura ikipe ya A Seleção.
Amaso yerekejwe ku bandi batoza bahabwa amahirwe yo gusimbura Gennaro Gattuso, weguye kubera ko umusaruro we wari hasi, ndetse akaba yari yaranananiwe kubugeza mu Gikombe y’Isi cya 2026.
Abo batoza barimo Antonio Conte ari na we kugeza ubu ushobora guhabwa ikipe, hakaba Andrea Pirlo, Roberto Mancini, Paolo Maldini na Leonardo.
U Butaliyani bumaze inshuro eshatu zikurikiranya, butitabira imikino y’Igikombe cy’Isi buherukamo mu 2014 ubwo cyaberaga muri Brésil.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!