00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Penaliti yo ku munota wa nyuma ibujije itike Côte d’Ivoire, umutoza aregura

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 25 June 2014 saa 02:59
Yasuwe :

Nyuma yo kwishyura igitego cyo mu gice cya mbere na Wilfred Bony, Côte d’Ivoire yatsinzwe penaliti ku munota wa gatatu w’inyongera Abagereki bakomeza muri 1/8 naho umutoza Sabri Lamouchi aregura.
Côte d’Ivoire yasabwaga kunganya n’u Bugereki mu gihe Colombia yaba itsinze u Buyapani.
Mbere yo kujya kuruhuka, Tiote yatakaje umupira maze Andreas Samaris atsinda igitego ku munota wa 42. Samaris yabaye umusimbura wa 22 utsinze igitego muri iyi mikino mu gihe icyo mu 2006 cyarangiye hatsinze (…)

Nyuma yo kwishyura igitego cyo mu gice cya mbere na Wilfred Bony, Côte d’Ivoire yatsinzwe penaliti ku munota wa gatatu w’inyongera Abagereki bakomeza muri 1/8 naho umutoza Sabri Lamouchi aregura.

Côte d’Ivoire yasabwaga kunganya n’u Bugereki mu gihe Colombia yaba itsinze u Buyapani.

Mbere yo kujya kuruhuka, Tiote yatakaje umupira maze Andreas Samaris atsinda igitego ku munota wa 42. Samaris yabaye umusimbura wa 22 utsinze igitego muri iyi mikino mu gihe icyo mu 2006 cyarangiye hatsinze abasimbura 23.

Samaris atsinda igitego cya mbere ku munota wa 42
Wilfred Bony yishyuye icyizere cyo gukina 1/8 kiriyongera kuko Colombia yatsindaga u Buyapani

Mu gice cya kabiri, umutoza Sabri Lamouchi yakuyemo Cheikh Tioté hajyamo Wilfred Bony watsinze igitego ku munota wa 74 ku mupira yaherejwe na Gervinho.

Didier Drogba noneho wari wabanje mu kibuga yasimbuwe na Ismaël Diomandé naho Giovanni Sio asimbura Gervinho.

Côte d’Ivoire yari yamaze kwizera itike kuko Colombia yari yatsinze u Buyapani ibitego 4-1.

Sio yateze akaguru Samaras witeguraga kuboneza mu izamu umupira yari aherejwe na Lazaros maze umusifuzi wo muri Equateur, Carlos Vera atanga penaliti yinjijwe neza na Samaras.

Samaras watezwe mu rubuga hagatangwa penaliti
Samaras atera penaliti yatumye u Bugereki bukina ku nshuro ya mbere 1/8
Inzozi zo gukina 1/8 cy'irangiza zarangiye habura amasegonda ngo umukino urangire

Nyuma y’umukino, umutoza wa Côte d’Ivoire Sabri Lamouchi yahise yegura ku gutoza iyi kipe avuga ko impera z’umukino zari zibabaje. Yagize ati “ Buri wese yashyizemo imbaraga ariko birangiye ukundi. Birambabaje cyane.”

Muri 1/8, Colombia izahura na Uruguay kuwa Gatandatu naho Costa Rica ikine na u Bugereki ku Cyumweru.

Umutoza wa Côte d’Ivoire Sabri Lamouchi yeguye ku mirimo ye
Didier Drogba yahawe amahirwe yo kubanza mu kibuga asimburwa nta byinshi akoze
Yaya Toure akinira Manchester City
Gervinho akina muri AS Roma
Salomon Kalou
Samaras watsinze penaliti ku munota wa nyuma yatowe nk'umukinnyi w'umukino

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages