Ku wa Kane tariki 29 Ukuboza 2022 nibwo amakuru y’itabaruka ry’uyu mukambwe w’imyaka 82 yamenyekanye aho yapfuye azize kanseri yafashe bimwe mu bice byo mu rwungano ngogozi.
Kuri uyu Kabiri muri Brésil amarira n’agahinda byari byose ariko by’umwihariko ku baturage bari uruvunganzoka mu mihanda y’i São Paulo bari bagiye guherekeza uyu Mukambwe ufatwa nk’Umwami wa Ruhago.
Uyu munyabigwi yabanje gusezerwaho mu muhango wabereye kuri Stade Urbano Caldeira ya Santos FC, ikipe Pelé yakiniye igihe kinini (1956-1974) ari n’aho yakoreye ibikorwa byinshi.
Pelé yashyinguwe mu irimbi rya Necrópole Ecumênica mu igorofa rya cyenda ari naho Se ashyinguye. Mbere yo gupfa yari yasabye ko yazashyingurwa mu igorofa rya cyenda kuko ariyo nimero Se yambaraga.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!