Uyu mukino wo kwishyura wa ½ wabaye ku wa Gatatu, tariki 24 Mata 2024 mu Nzove. Wari urimo ihangana rikomeye kuko AS Kigali yashakaga kurinda igitego yatsinze mu mukino ubanza, mu gihe Gikundiro yifuzaga kwishyura.
Ni umukino kandi watangiye itangazamakuru ryangiwe kwinjirana ibikoresho bifata amashusho n’amafoto, gusa mu gice cya kabiri ryaje gukomorerwa.
Rayon Sports yatangiranye imbaraga umukino ndetse ku munota wa 15 yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mary Chavinda ku mupira mwiza yahawe na Kayitesi Alodie.
Mu minota 25, AS Kigali yatangiye kwinjira mu mukino no gusatira ariko itagera imbere y’izamu. Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, umukino watuje utangira gukinirwa cyane mu kibuga hagati ariko Murera yiharira umupira cyane.
Igice cya Mbere cyarangiye Rayon Sports yatsinze AS Kigali igitego 1-0.
Rayon Sports yasubiranye imbaraga mu gice cya kabiri, bidatinze ku munota wa 47, Chavinda yatsinze igitego cya kabiri ku mupira wari utewe neza na Mukantaganira Joseline kuri ‘coup franc’.
Muri iyi minota Gikundiro yasatiraga bikomeye ari nako ihusha uburyo bwinshi bw’ibitego.
Ku munota wa 63, Mukandayisenga Jeannine uzwi nka ‘Kaboy’ yacomekewe umupira mwiza azamuka wenyine atera ishoti umunyezamu Ndakimana Angeline arikuramo.
Ku munota wa 75, Uwase Zawadi yazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo awuhindura imbere y’izamu, Umwaliwase Djuda agerageje gutsinda, umunyezamu Uwimana Françine awufata neza.
Ku munota wa 88, Niyomwungeri Peace Olga yakorewe ikosa mu rubuga rw’amahina, abakinnyi ba AS Kigali bakeka ko ari penaliti ariko umusifuzi avuga ko nta kosa ryabaye umukino urakomeza.
Muri iyi minota ya nyuma, Ikipe y’Umujyi yasatiraga bikomeye ariko uburyo Zawadi na Umwaliwase babonaga ntibabubyaze umusaruro.
Umukino warangiye Rayon Sports WFC yatsinze AS Kigali WFC ibitego 2-0 by’Umunya-Malawi Mary Chavinda, igera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.
Umukino urangiye, habayemo gushyamirana kw’batoza ubwo uwa Rayon Sports, Rwaka Claude yagiye gusuhuza uwa AS Kigali WFC, Ntagisanimana Saida akamukubita urushyi batangira guterana amagambo, abashinzwe umutekano n’abakinnyi barabakiza.
Undi mukino wa ½ Fatima WFC yatsinze Indahangarwa igitego 1-0, gusa ntabwo cyari gihagije kuko umukino ubanza yari yatsinzwe ibitego 2-0, bityo Indahangarwa WFC yageze ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino yombi.
Muri rusange, umukino wa nyuma uzahuza Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC uteganyijwe tariki 1 Gicurasi 2024, mbere y’umukino w’abagabo uzahuza Police FC na Bugesera FC.
Amafoto: Kasiro Claude
Video: Mazimpaka Alain



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!