Uyu mukino wo kwishyura wabaye ku wa Kane, tariki ya 5 Werurwe 2026 kuri Kigali Pelé Stadium.
Ni umukino Gikundiro yari yahinduye ikipe iha umwanya abadakunze kubona umwanya wo gukina. Bidatinze ku munota wa gatatu gusa Habimana Yves yafunguye amazamu, ku munota wa 12, Fall Ngagne atsinda icya kabiri kuri penaliti.
Nyuma y’iminota itatu gusa, Joachim Vigninou yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 15. Habimana yatsinze icya kane ku wa 28, mu gihe Fall Ngagne yatsinze igitego cya gatanu ku munota wa 32.
Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports yanyagiye City Boys ibitego 5-0.
Mu gice cya kabiri, City Boys yakomeje kugorwa no kwibona mu mukino ari na ko ikomeza gutsindwa ibitego byinshi.
Ku munota wa 69, Habimana Yves yatsinze igitego cya gatandatu, mbere y’uko Sindi Paul Jesus atsinda icya karindwi ku munota wa 73.
Myugariro Aziz Ben Dao yatsinze igitego cya munani, mu gihe Habimana Yves yatsinze agashinguracumu, ku munota wa 89 atsinda igitego cya cyenda ari na cyo cye cya kane muri uyu mukino.
Umukino warangiye Rayon Sports yanyagiye City Boys ibitego 9-0, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 11-0 mu mikino yombi.
Muri ¼, Gikundiro izahura n’izakomeza hagati ya Gicumbi FC na Police FC ku wa Gatanu, tariki ya 6 Werurwe 2026. Umukino ubanza amakipe yombi yanganyije igitego 1-1.
Indi mikino ya ¼, izahuza APR FC na Gasogi United, Bugesera izakina na Etincelles, mu gihe AS Kigali izahura na Gorilla FC.
Amafoto: Umwari Sandrine



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!