Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Kanama 2026, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Sénégal (FSF), ryatangaje ko ryabonye umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu.
Yagize iti “Patrick Vieira ni we mutoza mushya w’ikipe nkuru ya Sénégal. Itariki yo kumutangaza ku mugaragaro no gutangira gukora akazi ke, izamenyeshwa mu gihe kiri imbere.”
Vieira wavukiye muri Senegal ariko agahitamo gukinira Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, yasimbuye Pape Thiaw wirukanywe nyuma y’umusaruro mubi mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Pape Thiaw ari kwishyuza iri shyirahamwe imishahara yo kuva muri Werurwe kugeza muri Kanama 2026, ayasigaye ku duhimbazamushyi asinya amasezerano, uduhimbazamushyi, indamunite, amafaranga yo kwegukana Igikombe cya Afurika n’ibindi.
Aya yose angana na 745.000$ (1.094.238.120 Frw).
Uyu Mufaransa ufite inkomoko muri Sénégal w’imyaka 50 yakiniye amakipe atandukanye i Burayi, arimo Cannes yo mu Cyiciro cya Gatatu mu Bufaransa, AC Milan, Inter Milan na Juventus zo mu Butaliyani, na Manchester City na Arsenal zo mu Bwongereza.
Akazi ko gutoza yagatangiye mu 2016 agahereye muri New York City FC yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ajya muri Nice yo mu Bufaransa, Crystal Palace yo mu Bwongereza, asubira muri Strasbourg yo mu Bufaransa na Genoa yo mu Butaliyani.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!