00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paris Saint-Germain yegukanye UEFA Super Cup ku nshuro ya mbere mu mateka (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 14 August 2025 saa 12:10
Yasuwe :

Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yegukanye igikombe kiruta ibindi i Burayi (UEFA Super Cup) bwa mbere mu mateka, itsinze Tottenham Hotspur yo mu Bwongereza kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu minota 90 isanzwe y’umukino.

Uyu mukino wahuje ikipe yatwaye Champions League ariyo Paris Saint-Germain na Tottenham Hotspur yegukanye Europa League, wabaye ku wa Gatatu, tariki 13 Kanama 2025, ku kibuga cya Stadio Friuli cyo mu mujyi wa Udine wo mu Butaliyani.

Ni umukino watangiye amakipe yombi atari hejuru kuko yakiniraga mu kibuga hagati nta buryo bw’ibitego ari kurema. Ubukanganye bwabinetse bwabonywe na Tottenham ku munota wa 23.

Ubu bwaturutse ku ishoti rikomeye Richarlison yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu wa PSG, Lucas Chevalier, arirambura awohereza hejuru y’izamu.

Ni uburyo bwashyize Tottenham mu mukino itangira gusatira izamu rya PSG cyane, byaje no kuvamo igitego cyabonetse ku munota wa 39 gitsinzwe na Micky van de Ven nyuma y’uko Chevalier akuyemo umupira wari utewe na João Palhinha.

Iyi kipe yo mu Bwongereza yagize umukino mwiza mu gice cya mbere kurusha iyo mu Bufaransa, amakipe yombi ajya mu karuhuka kumva inama z’abatoza ari igitego 1-0.

Igice cya kabiri na cyo cyatangiye neza kuri Tottenham Hotspur, kuko yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 48. Iki cyatsinzwe na Cristian Gabriel Romero watsindishije umutwe umupira wari uvuye kuri ‘coup franc’ yatewe na Pedro Porro.

Ku munota wa 67, Bradley Barcola yatsinze igitego cya Paris Saint-Germain ariko ntacyakwemerwa kuko umusifuzi yari yabonye ko yararuriye.

Lee Kang-In winjiye mu kibuga asimbuye Warren Zaïre-Emery, yaherejwe umupira na Vitinha ku munota wa 85, ashyiramo igitego cya mbere cyo kwishyura cya PSG.

Paris Saint-Germain yahise yigarurira icyizere, mu minota itanu yongeweho kuri 90 y’umukino, Gonçalo Ramos winjiye asimbura Désiré Doué, ahita anatsinda igitego cyo kunganya cya kabiri.

Umwanya wo gutera penaliti ntabwo wahiriye Tottenham kuko abakinnyi bayo Mathys Tel na Micky van de Ven bazihushije, bihesha amahirwe PSG yo kwegukana iri rushanwa ku nshuro ya mbere.

Umukino wa UEFA Super Cup wari witabiriwe bikomeye
Umukino wa UEFA Super Cup wabereye mu Butaliyani
Mbere y'umukino wa UEFA Super Cup habaye ibirori byo kuwutangiza
Abakinnyi 11 Tottenham yabanje kwifashisha
Abakinnyi 11 PSG yabanje mu kibuga
Vitinha wa PSG ahanganiye umupira na myugariro wa Tottenham Kevin Danso bahanganiye umupira
Richarlison ahanganiye umupira na Achraf Hakimi
Tottenham yinjiye mu mukino mbere ya PSG
Micky van de Ven ni we wafunguye amazamu muri uyu mukino
Micky van de Ven yishimira igitego cye
Micky van de Ven yatumye Tottenham iyobora umukino mu gice cya mbere
Pedro Porro wa Tottenham yatanze umupira wavuyemo igitego cya kabiri
Cristian Gabriel Romero yishimiye igitego cye mu buryo budasanzwe
Umunyezamu wa Tottenham, Guglielmo Vicario, yari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo kubona ibitego bibiri
Cristian Gabriel Romero ni we watsinze igitego cya kabiri cya Tottenham Hotspur
Umunyezamu wa Tottenham, Guglielmo Vicario, yishimira igitego cya kabiri
Uyu wari umukino ukomeye mu gice cya kabiri
Paris Saint-Germain yavuye inyuma yishyura ibitego bibiri yari yatsinzwe na Tottenham amakipe yombi ajya muri penaliti
Vitinha wa PSG yafashije ikipe ye atanga imbaraga ze zose
Ousmane Dembélé yafashije PSG gutsinda igitego cya mbere cyinjijwe na Lee Kang-in
Lucas Chevalier yafashije PSG akuramo penaliti
Umunyezamu wa PSG, Lucas Chevalier, yitwaye neza mu gihe cya penaliti
Ousmane Dembélé ni we wabaye umukinnyi mwiza kuri uyu mukino
Paris Saint-Germain yegukanye UEFA Super Cup bwa mbere mu mateka
Ousmane Dembélé ni umwe mu nkingi za mwamba muri Paris Saint-Germain
Lucas Chevalier ateruye igikombe yaruhiye
Paris Saint-Germain ikomeje kwandika amateka mu mupira w'amaguru ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages