Ku itariki ya 10 n’iya 11 Nzeri 2026, ni bwo ku nshuro ya gatatu mu Rwanda hazabera inama yiga ku ishoramari muri siporo, izitabirwa n’aba-sportifs batandukanye.
Mu bitabira haba harimo abanyabigwi mu mupira. Muri uyu mwaka Pape Thiaw ni umwe mu bazatanga ikiganiro, akaba azitabira nyuma y’uko atandukanye na Les Lions de la Teranga.
Yavuye muri iyi kipe muri Nyakanga 2026, nyuma y’uko asezerewe muri 1/16 cy’Igikombe cy’Isi cya 2026, nubwo umubano we n’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Sénégal wari waramaze kuzamo agatotsi.
Uyu mugabo w’imyaka 45 yabaye umwe mu bakinnyi beza b’Abanyafurika, bakiniye amakipe y’i Burayi, dore ko yakiniye arimo Saint-Étienne, Strasbourg, Dynamo Moscow, Metz na Deportivo Alavés.
Yatangiye gutoza ahereye muri ASC Niarry Tally yo mu Cyiciro cya Mbere muri Sénégal, ahabwa akazi mu Ikipe y’Abato ya Sénégal mbere yo gusimbura kuba umwungiriza wa Aliou Cissé kugeza amusimbuye.
Uyu mutoza ufite impamyabumenyi ya UEFA A na CAF A, Yakinnye imikino 29, atsindamo 19, anganya ine, atsindwa itandatu, anayihesha Igikombe cya Afurika cya 2025.
Gusa ntabwo umwanzuro urafatwa neza kuri iki gikombe, kubera amakosa yakozwe ku mukino wa nyuma wabahuje na Maroc, ariko kwikura mu kibuga kwa Sénégal. Icyemezo ntakuka kizafatwa mu Ukwakira 2026.
Yasimbuwe na Patrick Vieira muri Kanama 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!