Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Nzeri 2026, ni bwo abakinnyi, abatoza n’abaherekeje iyi kipe bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, i Kanombe.
Iyi kipe yageze mu Rwanda nyuma y’umunsi umwe hari irindi tsinda ry’abayihagarariye ryabanje kugera i Kigali, kugira ngo ritegure urugendo rwayo.
Umukino ubanza wabereye muri Cameroun warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, uwo kwishyura ukaba uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Nzeri 2026, kuri Stade Amahoro.
Ikipe izakomeza hagati ya Rayon Sports na Panthère Sportive du Ndé izahura n’izaba yakomeje hagati ya Atomic Ngomé yo mu Birwa bya Comores na African Black Bulls yo muri Mozambique mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukwakira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!