00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Panthère Sportive du Ndé yageze i Kigali

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 10 September 2026 saa 08:02
Yasuwe :

Ikipe ya Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroun izakina na Rayon Sports umukino wo kwishyura mu ijonjora ry’ibanza rya CAF Confederation Cup, yageze i Kigali.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Nzeri 2026, ni bwo abakinnyi, abatoza n’abaherekeje iyi kipe bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, i Kanombe.

Iyi kipe yageze mu Rwanda nyuma y’umunsi umwe hari irindi tsinda ry’abayihagarariye ryabanje kugera i Kigali, kugira ngo ritegure urugendo rwayo.

Umukino ubanza wabereye muri Cameroun warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, uwo kwishyura ukaba uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Nzeri 2026, kuri Stade Amahoro.

Ikipe izakomeza hagati ya Rayon Sports na Panthère Sportive du Ndé izahura n’izaba yakomeje hagati ya Atomic Ngomé yo mu Birwa bya Comores na African Black Bulls yo muri Mozambique mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukwakira.

Panthère Sportive du Ndé yanganyije na Rayon Sports igitego 1-1 mu mukino ubanza
Abatoza ba Panthère Sportive du Ndé bageranye i Kigali n'abakinnyi
Panthère Sportive du Ndé ifite akazi gakomeye i Kigali ko gusezerera Rayon Sports
Abakinnyi ba Panthère Sportive du Ndé bageze i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane
Panthère Sportive du Ndé ni imwe mu makipe meza muri Cameroun

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages