Ku wa Mbere, tariki ya 11 Gicurasi 2026, ni bwo hatowe abakinnyi n’abatoza bahize abandi muri Shampiyona y’u Bufaransa ‘Ligue 1’ mu mwaka w’imikino uri kurangira.
Uyu ni umwaka wagendekeye neza Paris Saint-Germain, yegukanamo Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya 14, inagera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.
Ibyo byose yabifashijwemo na rutahizamu wayo Ousmane Dembélé, ibyatumye aba umukinnyi mwiza mu mwaka, anahemberwa gutsinda igitego cyiza cyahize ibindi. Ni igitego yatsinze Lille.
Dembélé w’imyaka 28 yabaye umukinnyi utwaye iki gihembo yikurikiranya, nyuma Kylian Mbappé wagitwaye inshuro eshanu yikurikiranya, Zlatan Ibrahimovic, Eden Hazard na Pauleta.
Muri uyu mwaka, Dembélé yabanje mu kibuga mu mikino ya shampiyona icyenda gusa, akina iminota 960 ugereranyije n’iminota 1736 yakinnye mu mwaka wari wabanje wa 2024/25.
Nubwo igihe cye cyagabanutse yatsinze ibitego 10, anatanga indi mipira itandatu ivamo ibindi. Mu mwaka wabanje yari yatsinze ibitego 21, anatanga imipira umunani.
“Ni igihembo cy’umukinnyi bwite, ariko ibihembo byose nk’ibi natwaye mbikesha ikipe yanjye.”
Mugenzi we bakinana, Desiré Doué w’imyaka 20 yisubije igihembo cy’umukinnyi mwiza ukiri muto, na ho Pierre Sage utoza Lens aba umutoza mwiza wahize abandi. Umunyezamu wa Lens, Robin Risser ni we wahize abandi.
Abagize ikipe y’umwaka mu Bufaransa ni Robin Risser uri mu izamu, Achraf Hakimi, Malang Sarr, Willian Pacho na Nuno Mendes bakaba mu bwugarizi.
Mu kibuga hagati hakina Mamadou Sangaré, Vitinha na Corentin Tolisso, naho ba rutahizamu bakaba Florian Thauvin, Ousmane Dembélé na Mason Greenwood.
Michael Olise wa Bayern Munich yabaye Umufaransa mwiza ukina hanze y’igihugu, ahiga Kylian Mbappe wa Real Madrid na Rayan Cherki wa Manchester City.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!