00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ouattara wa APR FC ukumbuye ikibuga yageze i Kigali aha icyizere abafana (Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 31 October 2025 saa 02:19
Yasuwe :

Rutahizamu wa APR FC, Djibril Ouattara, umaze igihe adakina kubera uburwayi, yageze i Kigali avuye iwabo muri Burkina Faso kwivuza, avuga ko azatangira imyitozo vuba.

Uyu mukinnyi uri mu bagenderwaho mu Ikipe y’Ingabo yarwaye ibihaha mu mikino ya CECAFA muri Kanama 2025 kuva icyo gihe nta rasubira mu kibuga.

Mu rukerera rwo ku wa Gatanu, ubwo yagarukaga mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko ubu ameze neza yakize ndetse azatangira imyitozo vuba.

Ati “Yego ubu meze neza. Nk’uko perezida yabivuze nzasubukura imyitozo tariki ya 10 Ugushyingo 2025.”

Abajijwe niba yarabashaga gukurikira Shampiyona, Ouattara yavuze ko yarebaga imikino yose ya APR FC ariko ko ari nshya ikeneye igihe cyo guhuza.

Ati “Ndayikumbuye cyane. Ikipe yabayemo impinduka nyinshi rero dukeneye igihe cyo kumenyerana n’abakinnyi bashya n’umutoza ni mushya ariko bizagenda neza.”

Uyu mukinnyi ukomoka muri Burkina Faso yageze muri APR FC muri Mutarama 2025 yigaragaza cyane mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona iheruka kubera ibitego byinshi yatsinze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages