00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Oscar wakiniye Chelsea yahagaritse gukina kubera uburwayi bw’umutima

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 5 April 2026 saa 11:56
Yasuwe :

Umunya-Brésil, Oscar dos Santos Emboaba Júnior, wakiniye amakipe akomeye arimo na Chelsea yo mu Bwongereza, yahagaritse gukina umupira w’amaguru kubera uburwayi bw’umutima.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Mata 2026, ni bwo Ikipe ya São Paulo yo mu Cyiciro cya Mbere muri Brésil yatangaje ko uyu mukinnyi w’imyaka 34 atazongera kugaragara mu kibuga.

Ni nyuma y’uko mu Ugishyingo 2025, uyu mukinnyi wakiniye Ikipe y’Igihugu ya Seleção yamaze iminsi itanu mu bitaro kubera ibibazo by’umutima byari bimurembeje.

Icyo gihe yagiraga ikibazo cyo guhagarara k’umutima kuko utari ugifite ubushobozi bwo gutembereza neza amaraso, bigatuma rimwe na rimwe agwa igihuhumure.

Ubutumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za São Paulo ni uko uyu mukinnyi wari ufite amasezerano azageza mu 2027, ababajwe no kudakomeza gukina.

Ati “Hari byinshi nashakaga guha São Paulo, kuko nashakaga gukina ku rwego rwo hejuru. Ndakeka nari nkifite umupira w’amaguru mwinshi ndetse n’imyaka, ariko ibyabaye byabaye.”

“Ubu ngiye guhagarika gukina, ariko nzakomeza gushyigikira São Paulo nk’umufana. Nsoreje urugendo rwanjye hano nyuma y’aho nanyuze hose mu bice bitandukanye by’Isi.”

Oscar yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza inshuro ebyiri akinira Chelsea, ajya mu Bushinwa yegukana Chinese Super League inshuro shatu ari kumwe na Shanghai Port.

Mu 2024, yasubiye muri São Paulo yatangiriyemo umupira w’amaguru, ayisinyira imyaka itatu nubwo ahagaritse gukina itarangiye.

Oscar yavuye mu Bwongereza ajya mu Bushinwa
Oscar ari mu bakinnyi beza bakiniye Chelsea
Oscar yafashije Chelsea kwegukana Shampiyona y'u Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages