Ni umukino wababaje abakunzi b’Amavubi no kurusha uwa Nigeria, kubera ko mu gihe byakumvikana gutsindwa na Super Eagles i Kigali, ariko kunganya na Lesotho u Rwanda rwari rwaratsindiye iwayo byafashwe nka Sakirirego.
Intsinzi y’Amavubi yashoboraga gutuma afata umwanya wa mbere mu gihe cyose Afurika y’epfo yaterwa mpaga nk’uko byitezwe, mu gihe kunganya kwayo kugiye gutuma ajya ku mwanya wa kane mu gihe Lesotho yahabwa amanota yayo.
IGIHE yongeye gutanga amanota kuri uyu mukino nk’uko bisanzwe
Ntwari Fiacre- 5- Uyu munyezamu nta kazi gakomeye yahuye na ko, inshuro yasabwe gutabara Amavubi ni ubwo yahindukiraga akura umupira mu nshundura ubwo Lesotho yishyuraga igitego.
Fitina Omborenga-4- Uyu myugariro w’Amavubi waramurebye mu myaka itatu ishize wakwibaza niba ari we cyangwa haraje undi. Nta mupira ageza kuri ba rutahizamu nk’uko byahoze, ubwugarizi bwe burashidikanywaho. Ni we batanganye umupira wavuyemo igitego.
Mutsinzi Ange- 5- Mu bwugarizi ntabwo Ange yari uwo dusanzwe tuzi, aho umupira wavuyemo igitego atashoboye kuwukura mu izamu ngo ugere kure. Yapfushije ubusa amahirwe ya nyuma Amavubi yabonye.
Manzi Thierry-6- Manzi Thierry yagerageje kwihagararaho ugereranyije n’umukino wa Nigeria, cyane ko nta n’akazi gakomeye yahuye na ko. Ni we watanze umupira wavuyemo igitego.
Niyomugabo Claude-5- Umukino mwiza muri rusange ugereranyije n’uwa Nigeria haba mu busatirizi ndetse no mu bwugarizi, gusa na we byaragaragaye ko ataziba icyuho cya Mangwende. Yateranywe umupira wavuyemo igitego.
Mugisha Bonheur Casemiro-5- Imipira ye miremire asanzwe azwiho ntabwo yageraga ku bantu neza, ni we umuntu yavuga ko batsindanye igitego kuko urebye uko areshya ntibyumvikana uko yateranywe umupira na Fothoane.
Muhire Kevin-5- Kapiteni w’Amavubi ya CHAN ntabwo yakomereje aho Djihad yasoreje. Biragaragara ko Amavubi atarimo Djihad atandukanye kure n’arimo Djihad. Nta manota yakoze ku mukino wa Lesotho.
Hakim Sahabo-6- Nubwo atakinnye neza nk’uko yari yitezwe, gusa Sahabo ni umwe mu bakinnyi mu kibuga hagati bakoze ibyo bari batumwe. Yavuyemo Amavubi ari imbere.
Mugisha Gilbert-6- Ni byo ko atashoboye kubyaza umusaruro amahirwe menshi yaremye, gusa mu kibuga yagoye ba myugariro ba Lesotho. Akwiye kumenya gufata icyemezo gikwiye mu gihe gikwiye, ni ryari batanga umupira, ni ryari batera mu izamu iyo uri mu rubuga rw’amahina.
Nshuti Innocent-4- Biragoye kubona byinshi uvuga kuri rutahizamu w’Amavubi. Yongeye kubura ku mukino yari ategerejweho.
Kwizera Jojea-8- Yatsinze igitego, anatera indi mipira itatu yagiye mu izamu. Ni we mukinnyi wakinnye neza kuva ku munota wa mbere kugera ku wa nyuma. Umukinnyi w’umukino muri rusange.
Abasimbura
Rafael York-6- Nyuma yo kujyamo yaremye uburyo bubiri bwo gutsinda. Iyo Gilbert aza kumuha umupira yamwimye ubanza tuba tuvuga ibindi.
Samuel Gueulette-5- Ntabwo yagaragaye mu minota yakinnye nyuma yo gusimbura Sahabo.
Umutoza.
Adel Amrouche- 5- Kugeza ubu abafana baracyategereje ukuboko kwe mu ikipe y’igihugu Amavubi. Ku mukino wo ku wa Kabiri, Amavubi yashoboraga gutsinda ibitego bitatu iyo abakinnyi babyaza umusaruro amahirwe yabo.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!