00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Olivier Karekezi aragira inama ’Amavubi’ kudapfusha ubusa amahirwe yo gukina CHAN

Yanditswe na

Peter Aimable

Kuya 28 December 2015 saa 01:22
Yasuwe :

Uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Karekezi Fils Olivier aragira inama abakinnyi b’Amavubi kudapfusha ubusa amahirwe babonye yo gukina imikino y’igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina mu bihugu byabo (CHAN).

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Olivier Karekezi yatangaje ko aba bakinnyi bagomba kubyaza umusaruro amahirwe babonye kuko aza rimwe mu buzima kandi ari igihe cyiza cyo kuba bakongera gushimisha abanyarwanda.

Karekezi avuga ko aba bakinnyi bagize amahirwe yo kwigaragaza bakaba babona n’amakipe hanze y’u Rwanda kuko nibitwara neza bakaba bagera kure cyangwa bagatwara igikombe ari amahirwe ko amakipe yo hanze yabagura.

Karekezi yagize yagize ati “Ubutumwa mbaha ni ukumenya ko amahirwe bagize yuko igihugu cyakira CHAN aboneka hake cyane, bakamenya icyo gukora bashimisha Abanyarwanda bose baje kuri stade n’umuturage ubateze amatwi kuri radio”.

Akomeza avuga ko ku bindi byose ari abatoza b’Amavubi bagomba kumenya icyo gukora mu kazi bashinzwe kugira ngo abanyarwanda bishime.

Yakomeje avuga ko bagomba kumenya gushaka ibitego kuko byabaye ingorabahizi mu ikipe y’igihugu muri iki gihe.

Yagize ati “Ni ukumenya kuzibira izamu no gushaka ibitego; ibyo bikorwa n’abakinnyi 11 bari mu kibuga.

Yakomeje agira ati“ Amahirwe igihe cyose nyaha ikipe yakiriye bityo nsanga u Rwanda rufite amahirwe menshi yo kwitwara neza. Ikipe ikinira mu rugo igomba kwigirira icyizere. Abafana n’ibitangazamakuru byose ni ugufasha abakinnyi b’Amavubi kwiyumvamo guhagararira igihugu cyabo, tubashyigikire byose birashoboka”.

Karekezi wahoze ari umukinnyi mu ikipe y’igihugu Amavubi, akaba mu mwaka wa 2013 yarahagaritse gukina muri iyi ikipe.

Karekezi Olivier yakiniye Amavubi imikino 53 kuva mu 2000 atsindamo ibitego 25 nk’uko urubuga wikipedia rubigaragaza.

Igitego cya mbere mu ikipe y’igihugu Karekezi yagitsinze tariki ya 8 Ukuboza 2001 muri CECAFA, u Rwanda rwakinnye na Somalia.

Umukino wa nyuma Karekezi yakinnye mu ikipe y’igihugu, u Rwanda rwatsinzwe na Algeriya i Kigali tariki ya 16 Kamena 2013.

Amakipe Karekezi yakiniye:

• 2002–2004 APR
• 2005–2007 Helsingborgs IF
• 2008–2009 Hamarkameratene
• 2010–2011 Östers IF
• 2011–2012 APR
• 2012–2013 CA Bizertin
• 2014– Trelleborgs FF

Olivier Karekezi yakiniye Amavubi igihe kinini anayitwaramo neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages