Shampiyona yahagaze nyuma y’umunsi wa cyenda wakinwe mu mpera z’Ukwakira 2015, bitewe n’imyiteguro y’ikipe y’igihugu yagombaga gukina na Libya, mu guhatanira itike yo gukina igikombe cy’Isi cya 2018. Umukino u Rwanda rwanatsinzwe ibitego bitatu kuri kimwe, rugahita rusezererwa.
Nyuma, Amavubi yakomeje imyitozo mbere yo kwitabira imikino y’igikombe cya CECAFA cyabereye muri Ethiopia, ruvanayo umwanya wa kabiri.
Kubera igihe gito cyari gisigaye ngo u Rwanda rwakire CHAN, hafashwe icyemezo ko shampiyona ihagarara, Amavubi ajya mu mwiherero i Rubavu, agaruka i Kigali aje mu irushanwa aho yanasezerewe muri ¼ .
Nyuma y’icyo gihe cyose, abakunzi ba shampiyona bagiye kongera kubona amakipe yabo agaruka mu kibuga, ku munsi wa cumi.
Zimwe mu mpinduka zakozwe kuri gahunda yari isanzwe iteganyijwe, harimo imikino y’amakipe ya APR FC na Police FC yegejwe inyuma kubera ko agiye guhagararira igihugu mu marushanwa y’amakipe yatwaye ibikombe iwabo, Orange CAF Champions League na Orange CAF Confederations Cup.
Mu gihe shampiyona izaba ikinwa mu Rwanda, APR FC izaba ikina na Mbabane Swallows muri Champions League ku Cyumweru, tariki ya 14 Gashyantare 2016 kuri Sitade ya Somhlolo National Stadium, na ho Police FC ikine na Atlabara kuwa Gatandatu tariki ya 13 Gashyantare 2016 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Uko gahunda y’umunsi wa 10 uteganyijwe ku makipe asigaye:
Ku wa Gatanu tariki ya 12 Gashyantare 2016:
Sunrise Fc vs Bugesera Fc (Rwamagana)
AS Kigali vs Marines Fc (Stade de Kigali)
Etincelles Fc vs Musanze Fc (Umuganda)
AS Muhanga vs Rwamagana City Fc (Muhanga)
Gicumbi Fc vs Rayon Sports (Gicumbi)
Ku cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2016:
Mukura VS vs Amagaju (Huye)
Gahunda ya Police FC na APR FC niziva mu mikino Nyafurika:
Tariki ya 17 Gashyantare 2016
Police FC vs Espoir FC (Kicukiro)
Tariki ya 20 Gashyantare 2016
SC Kiyovu vs APR FC (Stade de Kigali)
Urutonde rwa shampiyona nyuma y’umunsi wa cyenda ( Reba ifoto)



















TANGA IGITEKEREZO