00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyina wa Jude Bellingham yagize uruhare mu ntsinzi ze mu Gikombe cy’Isi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 13 July 2026 saa 02:57
Yasuwe :

Umukinnyi wo mu kibuga hagati mu Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Jude Bellingham, yavuze ko inama za nyina, Denise Bellingham, amuha zo gucunga amagambo ye no kwirinda amakarita menshi, ari zo ziri kumufasha mu Gikombe cy’Isi.

Mu cyumweru gishize ni bwo u Bwongereza bwasezereye Norvège mu mukino wa ¼ cy’Igikombe cy’Isi cya 2026. Ibitego byombi by’intsinzi byatsinzwe na Jude Bellingham, naho kimwe cy’iyi kipe yavuyemo cyinjizwa na Andreas Schjelderup.

Mu guhishura inkomoko y’intsinzi kuri we, Bellingham yavuze ko nyina abifitemo uruhare runini cyane, kuko inama yamugiriye zatumye yitwara neza mu mikino yose harimo n’uheruka.

Ati “Mama wanjye yamaze icyumweru cyose ambwira kwirinda kuvuga amagambo menshi mu kibuga, ngenzura uko nserebeka kuri bagenzi banjye, kwirinda umujinya n’amarangamutima yanjye.”

“Ndatekereza ko yinjiye muri njye akansaba kwitonda kugira ngo ntaza kubona indi karita y’umuhondo. Umwamikazi wanjye n’ibyishimo byanjye.”

Mu mikino itandatu bamaze gukina mu Gikombe cy’Isi, Bellingham yabaye umukinnyi mwiza w’umukino inshuro eshatu. Ni nyuma y’uko amaze gutsinda ibitego bitandatu n’umupira umwe uvamo ikindi gitego.

U Bwongereza buzahura na Argentine muri ½ ku wa Gatatu, tariki ya 15 Nyakanga 2026, ikipe izatsinda ihure n’izava hagati ya Espagne n’u Bufaransa, byo bizakina ku wa Kabiri.

Jude Bellingham yishimira inama za nyina mbere yo kujya mu kibuga
Jude Bellingham ari gufasha u Bwongereza mu Gikombe cy’Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages