Ibi yabitangaje mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 20 Kanama 2026, nyuma y’umukino mpuzamahanga wa gicuti Rayon Sports yatsindiyemo Al-Ahli Wad Medani yo muri Sudani ibitego 2-1.
Uyu ni umukino wa cyenda wikurikiranya Rayon Sports yatsinze, bigaragaza ibihe byiza irimo, bigendanye n’uko iri kwiyubaka kugira ngo izitware neza mu mwaka w’imikino wa 2026/27.
Haringingo yagaragaje ko imyiteguro ikurikiyeho ari iyo kwegukana irushanwa rya Super Cup 2026, izahuriramo n’amakipe ane, ari yo Police FC, Mukura VS na Kiyovu Sports.
Ati “Twiteguye neza. Ni igikombe kitoroshye kuko tugiye gukina n’amakipe yo mu Rwanda aba yiteguye. Turi gukora ibishoboka byose ngo turebe ko tuzagera ku mukino wa mbere uzaduhuza na Police FC tumeze neza, turebe ko twatwara icyo gikombe.”
Uyu mutoza yongeyeho ko nyuma y’uko APR FC ivuye muri iri rushanwa benshi bakagaragaza ko ari ugutinya gukina na we ari mu bihe byiza, atari ihame ko yari kuzayitsinda, ariko nanone igihe kizagera bagakina.
Ati “Ntekereza ko badutsinze, ariko natwe twarabatsinze. Ubu twari tugiye mu mukino wa Super Cup. Si ihame ko twari kuyitsinda [APR FC] ariko wari kuba ari umukino ukomeye, gusa n’ubundi tuzahura.”
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), riherutse gushyira hanze ingengabihe ivuguruye y’igikombe kiruta ibindi cya Super Cup cyahinduriwe izina kikitwa Turbo King Super Cup.
Imikino ya ½ cy’iri rushanwa izaba ku wa Kane, tariki ya 27 Kanama 2026, kuri Kigali Pelé Stadium, habanze uwa Kiyovu Sports na Mukura Victory Sports & Loisirs, hakurikireho uwa Rayon Sports na Police FC.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!