Ntwari ni umwe mu banyezamu beza bari muri Afurika y’Epfo, ariko ntabwo yagize ibihe byiza mu mwaka we wa mbere muri Kaizer Chiefs kuko atabonye umwanya uhagije wo gukina.
Kutabona umwanya wo gukina byiyongereyeho kugira imvune yatumye atongera kujya mu kibuga, gusa nyuma yo gukira ikipe ye yemeye kumutiza umwaka umwe muri Kruger United FC.
Kruger United FC ni imwe mu makipe yitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino wa 2025/26, dore ko ari yo yegukanye Igikombe cya Shampiyon y’Icyiciro cya Kabiri.
Mbere y’uko uyu mukinnyi ajya muri iyi kipe yavuzwe mu yandi makipe arimo ayo muri Arabie Saoudite no muri Kazakhstan.
Ntwari yakuriye mu irerero rya APR FC aranayikinira, imutiza muri Marine FC, aho yavuye yerekeza muri AS Kigali mbere yo kujya gukina hanze y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!