00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntidushobora gushyira abakinnyi bacu mu kaga- Taleb utoza APR FC ku gukinira muri RDC

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 9 August 2026 saa 10:35
Yasuwe :

Umutoza Mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yahamije ko iyi kipe yandikiye Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika,CAF, iyisaba kwimura umukino uzabahuza na Les Aigles du Congo mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, kubera intambara n’icyorezo cya Ebola biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashimangira ko badashobora gushyira abakinnyi babo mu kaga.

Ibi yabitangaje nyuma y’umukino wa gicuti wabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu, kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Kanama 2026, ukarangira Ikipe y’Ingabo itsinze Etincelles FC ibitego 2-1.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Taleb yabajijwe niba APR FC yiteguye kujya gukinira muri RDC, agaragaza impungenge zo kujyayo ndetse no kuba CAF yarasabwe ko umukino wimurwa.

Ati “Twifuzaga ko ibintu byose bigenda neza nta nzitizi. Nk’uko mubizi, hari icyorezo cya Ebola muri Congo. Noneho ejo numvise kuri televiziyo ko hari abarwayi bagera ku 4.000 mu mujyi umwe. Ntidushobora gushyira abakinnyi bacu mu kaga, tujya ahantu hari icyorezo gikomeye gishobora guteza ibibazo n’ingaruka ku buzima bwabo. Byongeye kandi, hari n’intambara irimo kuba.”

Yakomeje ati “Bityo rero, turimo kuganira na CAF kugira ngo umukino ubere ahantu hatabangamiye impande zombi, ariko twiteguye no guhangana n’uko ibintu byose byagenda. Dufite ishyaka n’imbaraga nyinshi kandi dutegereje igisubizo cya CAF. “

Nubwo bimeze bityo uyu mutoza yavuze ko yiteguye, guhatana kugira ngo bitware neza neza, kabone n’iyo umukino waba wimuwe ukajyanwa mu bihugu nka “Tanzania, Côte d’Ivoire cyangwa mu Rwanda.”

Uyu mutoza n‘ikipe ye baherutse gusezererwa mu matsinda ya CECAFA Kagame Cup 2026.

Kuva hagati muri Gicurasi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yugarijwe n’icyorezo cya Ebola cyatewe na virusi ya Bundibugyo.

Minisiteri y’Ubuzima muri RDC iherutse kwemeza ko kugeza ku wa 5 Kanama 2026, habaruwe abantu 4.053 banduye icyorezo cya Ebola barimo 1.850 bamaze gupfa.

Ibi byatumye muri uko kwezi, Minisiteri y’Ubuzima y’u Rwanda itangaza ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira rya Ebola.

Minisante yavuze ko Abanyamahanga bose bagiye cyangwa baciye muri RDC mu minsi 30 ishize mbere y’uko baza cyangwa bifuza kuza mu Rwanda batazemererwa kwinjira.

Amategeko ya CAF mu marushanwa ahuza amakipe, mu ngingo yayo ya 14, ateganya ko imikino ishobora gukinirwa ku kibuga cyo hanze [amakipe adahuriyeho] bitewe n’ubwumvikane bw’amashyirahamwe cyangwa icyemezo cya Komisiyo y’Amarushanwa y’iyi mpuzamashyirahamwe.

Mu mpamvu ziteganywa kuri iyi ngingo harimo iz’umutekano no kutagira ikibazo cyemewe ikipe ishobora gukiniraho.

Indi nkuru wasoma: APR FC izajya gukina i Kinshasa?

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, ntiyifuza ko abakinnyi be bajya mu kaga bajya gukinira muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages