00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntibishoboka kuko ndanzwe- Kylian Mbappé ku kuba Perezida w’u Bufaransa

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 15 June 2026 saa 03:57
Yasuwe :

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappé, yagaragaje ko nta nzozi afite zo kuba Perezida w’u Bufaransa, kuko yanzwe cyane muri icyo gihugu, ndetse yahisemo kuzakomeza kuba i Madrid aho gusubira mu i Paris.

Kylian Mbappé ni umwe mu bakinnyi bakomeye cyane ku Isi kugeza ubu, ndetse akaba ari umwe mu bahanzwe amaso mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.

Uyu mukinnyi yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, Le Parisien, kirimo ingingo zo kubaza ibibazo na bagenzi be babana mu Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa.

Umutoza we Didier Deschamps na rutahizamu Maghnes Akliouche, bamubajije niba ajya atekereza ku buzima bwe bwa nyuma y’umupira w’amaguru nko kuba umutoza, Perezida w’u Bufaransa cyangwa kugera ku zindi nzozi.

Yagize ati “Ntabwo nzi ibyo mu minsi iri imbere. Gusa mfite ishoramari riri kugenda neza, nimbishaka nzaba umushoramari kandi nzaba mfite intego nini. Mwihangayika, ntabwo nzaba Perezida w’Igihugu, nubwo benshi babimbwira. Ntabwo biri muri gahunda zanjye, kuko kugeza ubu ndanzwe bihagije.”

“Nzaba wenda mu miryango ifasha abatishoboye, ariko nanone bifite aho bihuriye n’umupira w’amaguru kuko ni ahantu h’ingenzi kuri njye. Nifuza ko igihe kimwe naba ndi umuntu usanzwe, ukora ibyo nshaka, nganira n’uwo nshaka, ahantu nshaka, mbese utuntu nk’utwo tworoshye tutari ubuzima buhenze.”

Kylian w’imyaka 27 ukinira Real Madrid yo muri Espagne, yavuze ko nyuma yo kuva mu Bufaransa avuye muri Paris Saint-Germain, ari bwo abayeho ubuzima bwiza kuruta mbere.

Yagize ati “Ndishimye aho ndi i Madrid, ni naho nahitamo gutura kuruta mu Bufaransa. Rimwe na rimwe nta mutekano mba numva mfite, ariko nkora ibyo nshaka ntigeze nkora mbere, kandi biranyura.”

“Ibyo ni byo bituma nkunda kwibera i Madrid birenze kuba ndi umukinnyi wa Real Madrid na yo yari inzozi zanjye nkiri muto. Kuhaba bimpa amahoro, nkakomeza kuba Kylian. Ndigenga ni ko navuga, kuko nko gutwara imodoka i Paris ntibyakundaga, kumenyekanira mu Bufaransa n’i Madrid biratandukanye.”

Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa izatangira imikino yayo y’Igikombe cy’Isi mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 16 Kamena 2026, ikina na Sénégal.

Kylian Mbappé yagaragaje ko ataba Perezida w'u Bufaransa kuko yanzwe n'abenegihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages